Impirimbanyi mu kurwanya ruswa n’akarengane akaba n’Umuyobozi wa Transparence International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko abahamwa n’icyaha cyo gusambanya abana ku ngufu, n’ubwo baba bakoze icyaga kiremereye atabasabira igihano cy’urupfu.
Madamu Ingabire yatangaje ibi nyuma y’ikibazo umwe mu bamukurikira ku rukuta rwe rwa Twitter yari amaze kumubaza, icyo yakorera umugabo yasanga yasambanije umwana we.
Uwitwa Kodo Olvier, yagize ati “Ese ubu Mama Ingabi, ufite umwana w’umukubwa muto (15 ans) umugabo akamutera inda, wabyakira ute?
Arongera, ati “Ubaye se uri utanga igihano wamuhana ute? Njye ndumva utagomba kugira impuhwe kuko uba yabikoze na we nta mpuhwe aba yagize.
Mu kumusubiza Ingabire yamugaragarije ko ibyo yamusabira igihano cy’urupfu kitarimo, yagize ati “Sinabasabira igihano nka kiriya. Ndi mu bantu barwanyije n’igihano cy’urupfu. Kuvuga ngo umenya ari cyo cyabashobora, ntaho bihuriye no kubibasabira cyangwa kubishyigikira”.
Madamu Ingabire yavuze ibi nyuma y’amasaha make ahubwo avuze ko abasambanya abana kubakona aribyo ahari ngo byabashobora, kanda hano usome inkuru bifitanye isano.


