Mariko 11:25
“ Kandi nimuhagarara musenga hakaba hari umuntu wabagiriye nabi, mumubabarire kugira ngo So wo mu Ijuru na we abababarire ibyaha byanyu.”
Umuntu yaraguhemukiye kandi birashoboka ko ari ikosa rito yagukoreye, ukaba warabyakiriye nabi. Birashoboka ko abantu bafata iryo kosa nk’iritababarirwa, ubugambanyi bigoye kwiyumvisha, kwibasirana, mbese cya kintu bikugora kwiyakira , ukumva bikugore kucyirengagiza (kikanga kukuva mu bitekerezo).
Ni ukuri ko hari amakosa menshi dukorerwa akadukomeretsa, ntitumenye uburyo twababariranamo. Yesu yari azi ko twumva ibintu muri ubu buryo ubwo yavugaga ari: “ Igihe ugiye gusenga hari abo mufitanye ibibazo, banza ubababarire”.
Yesu ntabwo azigera adusaba gukora ibyo tutashobora. Icy’ingenzi cyane, ntabwo adutegeka gukora ibitadufitiye inyungu.
Kutababarira ni gereza yijimye. Kukugumisha mu busharire, mu munabi no mu bwoba. Gutuma utakira imigisha y’Imana mu buzima bwawe, ukabaho uboshye.
Niba hari uwo byakugoye kumubabarira, wabohoka aka kanya. Ntugatume amahitamo y’umuntu mabi akubera imbogamizi. Tura umutwaro wawe wo kuttababarira maze ukurikire ibitangaza byawe, impinduka, umugisha n’ubuzima bwiza.
Tangira uyu munsi izi ntwambwe eshatu zizatuma ubabarira byuzuye
INYOTA YO KUBABARIRA
Bisa n’aho bidasa ariko kugira inyota (ubushake) yo kubabarira ni cyo kibanziriza kubabarira kuzuye. Akensi, abantu bumva banyuzwe no kugumana urwango ariko baribeshya.
Kubabarira umuntu si ineza uba ugiriye abagukosereje. Si ukwerekana icyo bagukoreye kandi ntibigagaragaza kugaruka k’umubano mwari mufitanye. Ntabwo kubabarira ari ikintu kiba hagati yawe n’undi muntu , ni gahunda yawe n’Imana.
Bituma mu mutima wawe hahinduka kandi bigaha Imana umwanya wo kuguhorera. (Gutegeka kwa Kabiri 32:35)
Nugumana urwango, ntabwo uzagera iyo ushaka. Ukwiye kugira ubushake bwo kubabarira kandi bitangirire ku bushake bwo kubaha Imana buzana n’ibindi byifuzo.
FATA ICYEMEZO CYO KUBABARIRA
Yesu ntiyigeze atanga igitekerezo cyo kubabarira ahubwo yabigize itegeko (Matayo 6:14-15). Ntabwo byari kuba bitunganye iyo adutegeka ibyo tutashobora gukora. Nuko rero, ibyo twanyuramo byose tumenye ko dushoboye kubaha itegeko rye ryo kubabarira.
Abantu benshi ntibabibona ariko kutababarira ni ubwoba. Hari ubwoba tutababarira kubera ko dutinya kongera gukomeretswa. Dutinya ko tutazakira igikomere twatewe n’umuntu waduhemukiye mu buzima bwacu.
Ni yo mpamvu iyo ufite ubushake bwo kubabarira, ugomba gufata umwanzuro ukababarira.
Birashoboka ko waba utekereza uti: “ Nafashe icyemezo cyo kuababarira” ukongera ukabitekereza buri gihe ariko ugatekereza ku wagukosereje n’ibyo yagukoreye, maze ukongera ukarakara.
Ibanga ni iri: ubabarira mu kwizera aho kugendera ku bwiyumviro byawe.
Hatana ugume mu kubabarira.
Nufata umwanzuro wo kubabarira, ugomba guhatana ukaguma mu kubabarira. Umwanzi azakora igishoboka cyose ngo agukuremo, agusubize mu byahise ariko ibyo azakora byose, uzashikame. “ Oya, uwo naramubabariye. Ndakwirukanye Satani, genda!”
Nubabarira, vuga kandi ukore bijyanye n’umwanzuro wafashe. Irinde kuvuga nabi uwakubabaje. Irinde gutekereza no kwatura n’akanwa kawe ibikomere yaguteye. Ahubwo, basabire umugisha mu magambo no mu bikorwa.
Witwarwa n’ibyo utekereza n’ibyo wumva. Imbabaza ntabwo ari amarangamutima ahubwo ni igikorwa gituruka mu gahunda yawe kandi iyo gahunda yawe ihuye n’iy’Imana, ubona imigisha itoranyije iturutse mu Ijuru.
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana iguhe umugisha!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International


