Bitewe n’amafoto Rita Ora ari kugenda ashyira ku nkuta ze ku mbuga nkoranyambaga, Beyonce aremeza ko uyu muhanzikazi afitanye umubano wihariye n’umugabo we Jay-z.
Ubwiza uyu muhanzikazi avugwaho ngo bwaba ari intandaro yo kwigarurira Jay-z, Abakunzi babo bakaba aribo bakomeje kugenda batsa umuriro bahamya ko urukundo hagati yabo rugurumana, ibyo bikaba aribyo bishengura Beyonce.

Dailymail dukesha iyi nkuru, itangaza ko Rita w’imyaka 25 y’amavuko yagaragaye yambaye urunigi rwa Zahabu mu masaha make yari ari kumwe na Jay-Z, ibi byagiye bivugwaho byinshi n’abafana.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Rita yihanije abafana ba Beyonce, agira ati: “Naryumyeho sinagira icyo mvuga ku bipfuyamaso by’ibihuha navuzweho, nta munsi n’umwe muzigera munyumva ngira icyo mvuga ku bipfuyamaso byerekeye ubuzima bwanjye n’umuryango wawe (ashyiraho ibitsutsi byinshi)”.

Rita na Jay-Z ibyabo ntabwo bitangiye ubu kuko yaje kwiyandikisha mu nzu ye itunganya umuziki “Roc Nation” mu myaka 4 ishize ubwo yari afite imyaka 18, nyuma baza gusubika umubano wabo amaze gushaka Beyonce, Aha bantu benshi bakaba bakomeje kwibaza niba ashaka kurusenya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com


