Ese Brig Gen Muhoozi yaba arimo gutegurwa ngo azasimbure Museveni?

Sangiza iyi nkuru

Ibi byagarutsweho ku italiki 24 Mata 2016 aho Brig Gen Muhoozi Kainerugaba yari yujuje imyaka 42 y’amavuko, hagarukwa ku bumunyi yagiye akura mu mashuri bivugwa ko bishobora kuzatuma asimbura Perezida Museveni ku butegetsi.
Nyuma yo kujya mu gisirikare agakomeza n’amashuri ye mu bihugu bikomeye binafite amahugurwa akomeye ku birebana n’imyitozo ya gisirikare,byakomeje bivugwa ko ari zimwe mu nzira zo kumutegura ngo abe yasimbura se binyuze mu byo bise Muhoozi Project.
mm
Ku isabukuru ye y’amavuko uyu mugabo yavuze ko Uganda itayobowe n’umuntu ku giti cye ahubwo iyobowe n’Abagande.
Ibyo yabishimangiye bisa n’aho yemeza ko aramutse asimbuye se ku butegetsi, byaba ari ubushake bw’abenegihugu kandi ko ntawe byaba bihutaje.
Ubusanzwe Brig Gen Muhoozi ngo nawe yibonamo ubushobozi bwo kuba yakora ibidasanzwe kandi akaba afitiwe ikizere n’abasirikare bagenzi be, dore ko ari na Komanda w’ingabo zidasanzwe za Uganda (Sipecial Force) zishinzwe kurinda Perezida.
Uyu mugabo kandi yize muri Tanzania, Kenya, Sweden nyuma y’uko Museveni afata ubutegetsi , aza gukomeza imyitozo ya gisirikare muri Egyptian military academy, aza gukomereza muri Afurika y’Epfo gukarishya ubwo bumenyi, byanamuhesheje kuzamura ubushobozi bw’imyitozo n’umudendezo w’igisirikare cya Uganda.
Ibyo rero bifatwa nk’ibyashingirwaho byemezwa ko yaba ari imitegurire yo kuba igihe kiri hafi ngo abe yaba Perezida wa Uganda, mu gihe ie azaba atagishoboye cyangwa binyuze mu zindi nzira za Politike.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *