Abaturage batuye mu turere twa Rwamagana na Kayonza barashinja umuryango witwa Ejo Heza Family for Charity kubatekera umutwe bakabambura amafaranga ibihumbi 10,000 babizeza kubateza imbere .
Abaturage baganiriye na Bwiza.com bavuga ko batanze amafaranga yabo bizezwa ko bazajya bahabwa inyungu kubera abanyamuryango bashya bazanye .
Umuturage wo mu karere ka Kayonza utasahatsee ko amazina ye atangazwa, yavuze ko batanze amafaranga kuko bari babijeje ko bazatezwa imbere kubera kuzana abanyamuryango mu mushinga.
Aragira ati “ Njya kuza hano i Rwamagana hari umuntu wambwiye ko hari umushinga ukorera mu nsi ya polisi ufasha abana bagatera imbere ,naraje mpageze ntanga amafaranga ibihumbi icumi bansabye bambwira ko uko nzanye abandi bazajya bampa amafaranga nkabibonamo inyungu ,nagiye i Kayonza nzana abantu benshi ,uyu munsi nibwo batubwiye ko abatwakaga amafaranga babuze nanjye nza kureba ko ibyo bavuga ari ukuri mpageze nsanga bafunze ndetse abantu bose barira kuko abo twahaye amafaranga bose nta muntu ushobora guhamagara ngo yitabe “
Umuturage utuye mu Kagari ka Sibagire mu karere ka Rwamagana yavuze ko batewe igihombo n’amafaranga bahaye umushinga bitiranyaga na gahunda yo kwizigamira izabukuru Ejo Heza .
Yagize ati “Twaje batubwira ko uyu mushinga ejo Heza uzaduteza imbere kuko twari tuzi ko ari gahunda yatangijwe na Leta twumvaga ariyo batugejeje naho bashaka kudutekaho imitwe kuko amakuru twumvise nuko bsadakorana na Leta nkuko babitwizezaga ,tukaba dusaba abayobozi kudukurikiranira amafaranga yacu batwaye tukayasubizwa kuko ntabwo twari tuzi ko ari abatekamutwe “
Bwiza.com yagerageje kuvuga n’abayobozi ba Ejo Heza Family For Charity kuri iki kibazo ariko imirongo ya telefoni eshatu bakoresha ntabwo yari ku murongo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buremeza ko umuryango Ejo heza Family wakoraga mu buryo butemewe kandi basabye Urwego rw’ubugenzacyaha kubakurikirana kubera gukora nk’umuryango utegamiye kuri Leta kandi nta byangombwa bibemerera gukorera mu karere ka Rwamagana nkuko byemezwa na Mudaheranwa Regis Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere .
Mudaheranwa Regis agira inama abaturage kwirinda abantu basaba abaturage amafaranga ahubwo ko bakwiye kugana amatsinda yabafasha kwiteza imbere batambuwe amafaranga yabo .
Abaturage bavuga ko uwo mushinga wababwiraga ko ukorana na gahunda y’ubwiteganyirize Ejo Heza ndetse ko bafite imishinga iterwa inkunga n’abazungu .
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Umuturage Yasabwaga gutanga amafaranga ibihumbi 10.000 akazajya ahabwa amafaranga y’igihembo igihe azanye umuntu mushya agatanga amafaranga.
Justin Ngabonziza/ Bwiza.com i Rwamagana


