Umusoro udatangirwa gitansi mu isoko rya Rwamagana urakemangwa

Sangiza iyi nkuru

Abacuruzi bakorera mu isoko rya Rwamagana bavuga ko uwinjije igicuruzwa ku mutwe cyangwa ku igare mu isoko, kurisohokamo bimusaba gutanga amafaranga y’u Rwanda angana na 200 ariko ntahabwe urupapuro rugaragaza ko yishyuye kandi ntanamenyeshwe n’icyo asoreye, ku buryo urenze kuri iri bwiriza ashobora gufatirwa ibicuruzwa yasigaje cyangwa agafungirwa igare.

Kuba winjira mu isoko ujyanye ibicuruzwa ugasora amafaranga igihe urisohotsemo atagira inyemezabwishyu, ukayapfumbatisha abashinzwe umutekano baba bari ku muryango w’isoko, ni bimwe mu byo aba bacuruzi baheraho babyita ruswa dore ko ayo mafaranga batamenya niba yinjira muri Leta.

Umwe muri aba bacuruzi yagize ati:”…tubifata nka ruswa...”

Iki kibazo ngo cyiganje mu gice cy’ahacururizwa ibitoki no mu gice gicururizwamo inyanya.

Ubwo umunyamakuru wa Radiotv10 yinjiraga mu gice gicururizwamo ibitoki,agitangira kuganira n’abacuruzi ,ushinzwe umutekano utungwa agatoki yahise ava ku muryango w’iri soko ntiyongera kumuca iryera ngo amubaze uko iki kibazo giteye.

Aba bacuruzi babwiye Radiyo na TV 10 dukesha iyi nkuru ko kutemera gutanga aya mafaranga 200 bishobora kubagiraho ingaruka zirenze agaciro kayo bigatuma bayaheba.

Ndagijimana Emile ushinzwe icungamutungo mu murenge wa Kigabiro iri soko riherereyemo avuga ko “Uwo musoro bakwa utagira inyemezabwishyu batawuzi.

Nubwo abivuga atyo ariko, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge we avuga ko icyo kibazo cyahozeho ariko bakaza kugikemura.

Yagize ati:”…icyo kibazo cyariho mbere ariko twaragikemuye…”

Mudaheranwa Regis, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana ushinzwe ubukungu ,we yavuze ko iki kibazo cyaba kigiye mu bihuha kuko ntawurakigeza ku buyobozi bw’akarere.”

Si mu karere ka Rwamagana gusa humvikanye ikibazo cy’abaturage bakwa umusoro n’amahoro bitagira inyemezabwishyu kuko no mu mwaka wa 2018 ikibazo nk’iki cyagaragaye mu karere ka Nyaruguru cy’abaturage bakwa amahoro ku’isuku ariko nabo ntibahabwe inyemezabwishyu.

Bityo, biramutse biri no mu y’andi masoko cyaba ari igihombo ku baturage na leta muri rusange, ku mafaranga barikwinjiza ariko akigira mu mifuka ya bamwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *