Iki ni ikibazo ngo cyasubizwa n’ababikoze bonyine
Hagati aho, mu gihe uwahoze amurinda, Bwana Rukindikiza avuga ko abamwishe bamuhoye kutabona ibintu kimwe, Sylvestre Ntibantunganya, wahoze ari perezida w’u Burundi, ndetse n’umwe mu bayobozi ba FRODEBU, we hari ukundi abibona.
Kuri we, ngo kuza kwa demokarasi mu Burundi ntabwo kwari kwizweho neza ngo Abarundi bose bayitegure.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Ntibantunganya yagize ati: “Iyicwa rya Ndadaye ryatewe n’uko ibintu bijyanye na demokarasi mu gihugu bitari byateguwe neza kugirango imitima yose y’Abarundi, cyane cyane abari bafite ubutegetsi muri iyo myaka, itegurwe neza.
Yari ikeneye kumenya icyo demokarasi ivuga, icyo isaba, hanyuma igende yigisha abantu kwemera amatora, ibiyavuyemo bakabyemera nta guhigima.”
Perezida Ndadaye amaze kwicwa, Abarundi basubiranyemo bapfa amoko, cyane cyane hagati y’Abahutu n’Abatutsi.
Bwana Ntibantunganya asanga igihe cyo kwiyamamaza cyararanzwe n’amagambo yerekana ko ibintu bitari byoroshye na mba mu gihugu.
Ati: “Ikibazo kireba amoko muri kiriya gihe cyari ikibazo kigifite ubumara mu mitwe no mu buzima bw’abantu.
“Igihe twarimo turaharanira demokarasi turi mu ishyaka Sahwanya FRODEBU, twebwe twasabaga dushimitse ko haba bwa mbere Inama Nkuru y’Igihugu (Conférence Nationale) kugira ngo twige ibibazo twabonaga ko bishobora kubera intambamyi kuza kwa demokarasi mu Burundi”.
Avuga ko iyo nama yari gutuma hashingwa Leta y’inzibacyuho kugirango ibone umwanya wo gushyira mu buryo ibyari kuba byumvikanweho, hagamijwe gutegura kuza kwa demokarasi.
Kimwe mu bibazo by’ingenzi avuga ko byari kwigwaho, cyari ikijyanye n’amacakubiri ashingiye ku moko avuga ko yatangiye cyane cyane mu 1972 nyuma y’ubwicanyi bwahitanye ibihumbi byinshi by’Abahutu, agasanga cyari gikwiye gushakirwa umuti urambye.
Ati: “Icyo nakubwira ni uko abari ku butegetsi muri icyo gihe batatwumvishe, ahubwo bagira bati ‘abo bantu ubanza batinya amatora’, bahita bashaka ndetse no kuyihutisha, urabona rero ibintu byabaye. Iyo ibintu bitateguwe, ni uko bihora bigenda”.
Urubanza ku bamwishe
Imanza z’abakurikiranweho uruhare mu kwica Ndadaye kugeza ubu zakunze kurangwa n’igifungo.
Mu 1998, hari abasirikare baciriwe imanza, ariko abatari bacye bararwamagana ndetse habaho no kujurira.Kuri ubu nabwo hari abahoze mu gisirikare bagera kuri bane bakurikiranweho uruhare mu iyicwa rya Ndadaye.
Ubwo yavuganaga n’abanyamakuru mu 2003 bucya hizihizwa imyaka 10 yari ishize Ndadaye yishwe, Jean Minani, wari uyoboye FRODEBU icyo gihe, yavuze ko abasirikare bato bato ari bo bafashwe bagashyikirizwa ubutabera bagafungwa.
Avuga ko ariko nyamara atari bo bashobora kuba barateguye ndetse bagashyira mu bikorwa iyicwa rya Ndadaye.
Ubwo hibukwaga iyicwa rya Ndadaye kuri uyu wa Mbere, itariki 21 Ukwakira, Ntibantunganya yasabye Abarundi ko bakwemera ko nta yindi nzira ihari muri iki gihe yo kugera ku butegetsi atari inzira ya demokarasi inyuze mu matora akozwe mu mucyo.


