Umuherwe Zari Hassan ukomoka mu gihugu cya Uganda, ubu akaba aba muri Afurika y’Epfo, nyuma yo gutandukana n’umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz bamaze kubyarana kabiri, benshi bakunze kumusaba kuva mu nzu y’abana be, ubu bikaba bitangazwa ko yayisohotsemo.
Ni abafana ba Diamond bakunze gusaba uyu muherwekazi kuva muri iyi nzu bitangazwa ko yayiguriye aba bana be babiri yabyaranye n’uyu mugore. Mu mpera z’icyumweru gishize akaba aribwo yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza ubwiza bw’inzu avuga ko ari iyo yimukiyemo.
N’ubwo uyu mugore Zari atatangaje aho iyi nzu ye iherereye, yagiye ayigaragaza mu mpande zitandukanye na bimwe mu bikoresho biyirimo.
Ikinyamakuru Urbannews, cyagize kiti “Inzu ye nshya inzozi zibaye impamo”.
Mu kwezi gushize ubwo byatangazwaga ko yizihije isabukuru y’imyaka 39 y’amavuko, nibwo Zari yitangarije ko yaguze indi nzu ye nshya. Gusa ntabwo yigeze asobanura niba ariyo yimukiyemo nyuma yo kuva mu iy’abana be.
Zari Hassan ni umuherwe, akaba umubyeyi w’abana batanu, Batatu yabyaranye n’umugande Ivan Ssemwaga witabye Imana na Babiri yabyaranye n’uyu muhanzi Diamond Platnumz.



