Nimuhitamo ubukene nzabasezeraho- Min. Shyaka abwira abaturage ba Nyamasheke

Sangiza iyi nkuru

Ibi ni bimwe mu byo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu prof. Shyaka Anastase,nk’imboni ya Guverinoma muri aka karere  ka Nyamasheke yabwiye imbaga y’abaturage bako yari yateraniye mu bikorwa byiswe ‘Kivu belt festival’, byateguwe n’ubuyobozi bw’aka karere n’abafatanyabikorwa bako bagaragariza abashoramari n’abakerarugendo banyuranye aho bakwiye gushora imari  no gufatanya mu kugateza imbere bihereye ku bukerarugendo kuko ngo ari akarere kaberanye na bwo.

Nubwo byagaragajwe ko  gafite amahirwe menshi y’iterambere rireshya abashoramari, nk’ikiyaga cya kivu aho imirenge 10 kuri 15 ikagize yose igikoraho, pariki y’igihugu ya Nyungwe irimo ibyiza nyaburanga byinshi ikorwaho n’imirenge 5 isigaye, kuba ari ko karere ka mbere mu gihugu gafite kawa nyinshi, icyayi gihari ku bwinshi,ubutaka bwera, ibigabiro by’umwami Rwabugiri,ahasomewe misa bwa mbere mu Rwanda ari na ho Rezida wa mbere w’u Rwanda Richard Kandt yabanje gutura,uturwa twiza n’ibindi, nyamara ngo ntibikabuza kuba ari ko ka mbere gatindihaye mu gihugu.

Aha ni ho Minisitri w’ubutegetsi bw’igihugu,prof.Shyaka Anastase  ahera yibaza ukuntu akarere gafite amahirwe menshi y’iterambere utasanga ahandi mu gihugu ari ko gahindukira kakazongwa n’ubukene bwo ku rwego rwo hejuru, kandi gafite n’ibice bifite ubutaka bwera, akavuga ko hagomba kugira igikorwa byanze bikunze ubukene bwahabaye akarande  bukarangira.

Ati’’ gafite byose kuko ikikabuzemo si ibibyara ubukungu,habuze uburyo ibintu byakorwaga n’uburyo abashoramari baganaga amahirwe ahari kuko amahirwe yo arahari menshi pe! Kawa yonyine 30% bisaga bya kawa yo mu Rwanda biri muri aka karere,ni ko karere kinjiza arenga miliyari 5 ku mwaka avuye mu bucuruzi bw’amatungo bukorwa n’abaturage,inganda ziciriritse zishingiye ku buhinzi zirahari, imvura ntihabura, pariki y’igihugu ya Nyungwe,ubukerarugendo bwo kukiyaga cya kivu n’ibindi ni ho ubisanga, kazonzwe n’uko  amahirwe ahari atiyigeze akoreshwa ku gipimo cyo hejuru.’

Minisitiri prof.Shyaka  asanga ibyo byose bigiye guhinduka  vuba kuko,ku bufatanye n’abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa bagiye kugashyiramo ibikorwa remezo biteza imbere abaturage, agasanga iyi Kivu belt festival ari imbarutso,akanavuga  ko uretse Nyamasheke,utundi turere nka Nyamagabe,Nyaruguru, Ngororero,Rutsiro n’utundi tukijegajega mu iterambere bidatinze na two tugiye kubonekamo impinduka ,kugira ngo abaturage batezwe imbere n’igihugu kihakirire kubera amahirwe menshi y’iterambere ahari.

Kubyerekeranye na bamwe mu bashoramari bagiye bagaragaza kunanizwa n’ubuyobozi bw’aka karere bigatuma nta gikorwa cy’iterambere bahasyira,Minisitiri,prof. Shyaka  ati’’

Ibyo by’imitangire ya serivisi itanoze,inaniza abashoramari biri muri bimwe twifuza guhindura,hakagaragara ubufatanye bushya n’inzego za Leta,abikorera n’abandi bafatanyabikorwa,iki gikorwa cyatangiye cya Kivu belt festival kikazaba ngarukagihembwe mu turere twose dukora kuri iki kiyaga,kikabera amahirwe abagituriye bose.’’

Umwe mu bashoramari bamaze kuyishora muri aka karere Kalila Kantengwa Claudine uri mu buhinzi bwa kawa asanga kuba hari amahirwe menshi uturere tumwe tugira nyamara tugakomeza kokamwa n’ubukene harimo no kutamenya kumenyekanisha ibyo byiza,no kutagira ibikorwa remezo bifatika.

Ati’’icya mbere nibamenyekanishe ibyiza bafite kuko nk’ibyo twabonye hano benshi ntibari bazi ko bihari.ikindi bashyireho ibikorwa remezo bifatika kuko utazambwira gusura ibyiza nyaburanga runaka nta muhanda uhari uhangeza. Ntuzambwira gutembera ikiyaga ari cyo mbona gusa cyangwa ngo umbwire kujya muri hoteli nta n’aho abana banjye nzanye bazidagadurira kuko Hoteli si ukurya no kunywa gusa. Ibyo byose bikwiye kurebwaho niba bashaka gutera imebere koko.’’

Mu bindi byakozwe muri iyi Kivu belt festival,harimo imikino inyuranye yitbiriwe n’uturere twa Nyamasheke,Rusizi na Karongi, irimo gusiganwa ku magare ku bahungu n’abakobwa,gusiganwa ku maguru, amarushanwa yo koga, gutwara ubwato, volley ball yo ku mucanga, abahanzi banyuranye,n’ibindi byabanjirijwe n’ibiganiro birimo ikiganiro n’abanyamakuru no kuganira n’abiga muri kaminuza ya Kibogora Polytechnic kuri aya mahirwe y’ishoramari ari muri aka karere.

Umuyobozi wako Mukamasabo Appolinarie yavuze ko icyaburaga ari uguhuza ubufatanye kw’inzego zose bireba ngo  bateze abaturage imbere,ubwo byakozwe,abashoramari bakomeye bagera kuri 80 batumiwe bakerekwa aho bakwiye kuyishora,abayobozi bakuru b’igihugu n’abandi bafatanyabikorwa bakaba babyitabiriye,nta kabuza ngo  hari ibigiye guhinduka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *