Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculee, yamaganye bikomeye inyigisho z’umuyobozi mu idini ya Islam wagereranyije abagore n’imirima, yumvikanisha ko umurima utajya impaka na nyirawo ahubwo wicisha bugufi akawuhingira igihe ashakiye.
Uyu muyobozi mu idini ya Islam yari arimo gutanga inyigisho mu bukwe, yumvisha umugeni uko agomba kuzitwara imbere y’umugabo we.
Video yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yumviakanamo uyu muyobozi agira ati: “Kuki umugore agereranywa n’umurima? Umurima ntujya impaka na nyirawo, umurima wicisha bugufi, niyo mpamvu n’umugore yagombye kuba uwicisha bugufi imbere y’umugabo we, akamwakira nk’umurima wakira nyirawo, ni nayo mpamvu Imana ivuga ngo mwinjire mu mirima yanyu igihe mushakiye.
Ariko imirima y’ubu iravuga. Ntabwo umurima wabona nyir’umurima aje guhinga ngo uvuge ngo uyu munsi ntumpinga, ariko imirima y’uyu munsi yo iravuga iti reka da ntumpinga. Nyirumurima ati nonese nzahinga ryari? Uti ku cyumweru. Ni ukuvuga ngo noneho ni uguhingira ku bwumvikane …niyo mpamvu abagore bagomba kumenya ko ari abicisha bugufi imbere y’abagabo atari ukuvuga ngo ni ugusuzugurika”.
Kanda hano hasi wumve ibyo uyu muyobozi yavuze
https://twitter.com/IngabireIm/status/1186553426148253696
Iyi video ikimara kugera ahagaragara yamaganwe n’abantu batari bacye barimo n’Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Madamu Ingabire Marie Immaculee, wagize ati: Ariko noneho ndumiwe pe! Umuntu w’injiji nk’uyu ntakwiye kuba ahagarara imbere y’abantu abayobya ngo arabigisha.

Ni nyuma y’uko yari amaze kubona ubutumwa bw’undi muntu wagiraga ati: “Inyigisho zigisha domestic violence nta kuntu abazitanga bajya bigishwa aho kugirango baroge umuryango nyarwanda?”
Undi we yagize ati: “Ibi birasanzwe mu myigishirize y’abanyamadini, nta gihe na gito bahwema gutambutsa inyigisho zigaragaza umugore nk’igikoresho cy’umugabo Ibi uretse na Leta natwe ubwacu dukwiriye kwamagana inyigisho yose itesha agaciro umugore kuko ni ukugatesha umuntu wese.”
Mu mwaka ushize nibwo undi munyedini, yagize atya ajya kuri Radio Ubuntu Butangaje, atangira gushinja abagore kuba nyirabayazana y’amabi yose aba ku Isi, yamaganwa na benshi babyumvise ndetse na leta ibyinjiramo biviramo iyi Radio yamuhaye umwanya gufungwa.



2 Responses
Ingabire Marie Immaculee yamaganye umuyobozi muri Islam wagereranyije abagore n’imirima
Byari kuba byiza ko amwamagana yamaze kureba Video yose. agace ka Video ntabwo kari kumufasha kumenya ubutumwa yatambutsaga.
Ingabire Marie Immaculee yamaganye umuyobozi muri Islam wagereranyije abagore n’imirima
Byari kuba byiza ko amwamagana yamaze kureba Video yose. agace ka Video ntabwo kari kumufasha kumenya ubutumwa yatambutsaga.