Mu gihe hari amakuru akomeje gukwirakwizwa mu binyamakuru n’imbuga nkoranyambaga ko ingabo z’u Rwanda, iz’u Burundi na Uganda zaba zigiye kwerekeza muri Congo mu rugamba zizahuriramo harwanywa imitwe y’inyeshyamba, aya makuru yabajijwe mu nteko nshingamategeko ya Congo.
Senateri Mabaya Gizi wabajije iki kibazo mu nteko rusange avuga ko aya makuru nk’abagize inteko nshingamategeko bakabaye bayaziho nk’abahagarariye imbaga y’abaturage.
Senateri Gizi yatangiye abaza ku mushinga ngo waba uriho w’ingabo zo mu bihugu by’ibituranyi na Congo ngo zaba ziteguye kwinjira mu gihugu, ati “Turibaza ikibazo, nta makuru twigeze dutangarizwa ku mugaragaro, ni byiza ko inzego bireba zabitumenyesha, duhagarariye abaturage”.
Nk’uko ikinyamakuru Actualitecd cyo muri Congo kibitangaza, ngo aya makuru yateje impaka mu nteko bamwe babaza impamvu mu gihugu cyabo hagiye kwinjira ingabo z’amahanga hibazwa icyo izaba zishinjwe.
Ati “Nta ngabo dufite? Ntabwo dutewe ishema no kugira ingabo zacu se? ni iki zizaba zije gukora mu gihugu cyacu?
Perezida wa Sena, Alexis Thambwe Mwamba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2019, akaba yemeje aya makuru y’uko inteko rusange yayaganiriyeho.
Uyu muyobozi yavuze ko ari iby’agaciro n’inyungu ku gihugu cyabo ku kuganira kuri uyu mushinga ukomeje kuvugwa hirya no hino. Inteko ikaba yasojwe nta mwanzuro ufashwe kuri aya makuru.
Hon. Alexis Thambwe yagize ati “Murakoze, tuzagaruka kuri iki kibazo mu nteko rusange y’ubutaha”.
Inkuru bifitanye isano:
Umunyamakuru yateragiranwe abaza ku bivugwa ko u Rwanda, Burundi na Uganda bigiye kurwana muri Congo


