Namenye ko umugore wa pasiteri aboneza urubyaro kandi twe babitubuza, ubwo si ubugome koko? 

Sangiza iyi nkuru

Abo dusangiye urugendo rugana mu ijuru ndabaramukiza mu izina ry’umwami Yesu, nkaba nabagisha inama.

Mu by’ukuri ntabwo ndibutangaze aho nsengero, gusa ni muri Kigali. Itorero ntabwo ndivuga kuko byangiraho ingaruka bamenye.

Mu itorero duhabwa inyigisho, ndetse tukanagisa inyigisho zihariye nk’abashakanye bityo pasiteri akatwumvisha uburyo ki kuboneza urubyaro ari icyaha, hari n’ababihanirwa iyo bimenyekanye.

Icyanteye agahinda ni uko namenye ko na mukapasiteri aruboneza kandi bombi birirwa batwigisha banatubeshya ko bakoresha gakondo. Ubu bafite abana babiri kandi babanye imyaka irenga 10.

Ubu amakuru yose ndayafite, akoresha agapira k’imyaka 3 mu kuboneza urubyaro, ubu nkaba nibaza nti ‘nzabivugire mu ruhame nabandi babone ko ibyo badukangurira bo batabikora”

Ibimenyetso byose ndabifite kuko nikoreye ubushakashatsi bwanjye bwite n’itariki yagashyiriwemo ndayizi, n’umuganga wamwakiriye turaziranye, mbese si amakuru mpuha. Mungire inama kuko njyewe nabifashe nk’ubugome.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Namenye ko umugore wa pasiteri aboneza urubyaro kandi twe babitubuza, ubwo si ubugome koko? 
    Ndagushimira kuba ibyowamenye wifuje kubidusangiza, ariko nkaba kubwanjye nabishyira hanze ibinyoma byabiyitirira ivugabutumwa bakagabanya ibinyoma, dukwiye kwibuka KO abanyarwanda twese tudasobanukiwe kimwe , wibaze nawe nkumuturage usengera muri iryo teshamutwe ngo ni itorero ,ariko muzi ingo nyinshi zimaze gusenyerwa namadini? Dufite igihugu kigendera kumategeko ndumva ntawakuziza KO wavuze ibyo uhagazeho, ikibi nuko wabautabihagazeho TV

  2. Namenye ko umugore wa pasiteri aboneza urubyaro kandi twe babitubuza, ubwo si ubugome koko? 
    Ndagushimira kuba ibyowamenye wifuje kubidusangiza, ariko nkaba kubwanjye nabishyira hanze ibinyoma byabiyitirira ivugabutumwa bakagabanya ibinyoma, dukwiye kwibuka KO abanyarwanda twese tudasobanukiwe kimwe , wibaze nawe nkumuturage usengera muri iryo teshamutwe ngo ni itorero ,ariko muzi ingo nyinshi zimaze gusenyerwa namadini? Dufite igihugu kigendera kumategeko ndumva ntawakuziza KO wavuze ibyo uhagazeho, ikibi nuko wabautabihagazeho TV

  3. Namenye ko umugore wa pasiteri aboneza urubyaro kandi twe babitubuza, ubwo si ubugome koko? 
    Muvandimwe, dusangiye kwizera,

    Buri wese aba azi uko abanye n’Imana, ntukumve ibyo bakubwira bo batabikora, inama nakugira, senga Imana ikubwire icyo gukora, ahari ishobora guceceka, fata umwanzuro wawe niba waboneza cyokoze Imana nibikubuza uzabireke, ariko nitabikubuza ukomeze uboneze. Nanjye ndi umunyamasengesho pe, ariko ndaboneza, gusa Imana nibimbuza nzabireka .

  4. Namenye ko umugore wa pasiteri aboneza urubyaro kandi twe babitubuza, ubwo si ubugome koko? 
    Muvandimwe, dusangiye kwizera,

    Buri wese aba azi uko abanye n’Imana, ntukumve ibyo bakubwira bo batabikora, inama nakugira, senga Imana ikubwire icyo gukora, ahari ishobora guceceka, fata umwanzuro wawe niba waboneza cyokoze Imana nibikubuza uzabireke, ariko nitabikubuza ukomeze uboneze. Nanjye ndi umunyamasengesho pe, ariko ndaboneza, gusa Imana nibimbuza nzabireka .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *