Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana aravuga ko bwabuze umugabo witwa Dr Francis Habumugisha ukekwaho gukubitira umukobwa mu ruhame bityo ko bakomeje kumushakisha ngo ahanwe ariko akirinda guhamya ko yatorotse ngo kuko nta bimenyetso bifatika bihari bigaragaza ko yatorotse.
Yagize ati:”…kuvuga ko Dr Francis yatorotse bisaba ko haba hari ibimenyetso bifatika, none se wemeje ko yatorotse ha nyuma ejo ukamusanga mu mujyi wa Kigali?…”
Ku itariki ya 11 nzeri 2019, Perezida Kagame yanditse ubu butumwa ku rubuga rwa Twitter ubwo yavugaga ko yatunguwe no kuba Urwego rw’Ubugenzacyaha nta kintu rwarakoze ku kibazo cy’umutegarugori witwa Diane Kamali wavugaga ko yakubiswe n’umunyamafaranga Dr Francis Habumugisha. Perezida ubwe yari yavuze ko agiye kugikurikirana.
Yagize ati, “Turabikurikirana tumenye ukuri kw’ibyabaye, dufate ingamba zikwiye. Byaba bitangaje niba RIB yarabimenyeshejwe ntikore ibyo yagombaga gukora.”
Ubwo Perezida yabivugagaho nyuma yayo hahise hakurikiraho itabwa muri yombi Dr Francis Habumugisha, ahita anashyikirizwa ubushinjacyaha gusa nyuma gato yaje kujya mu rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ariko rutegeka ko arekurwa by’Agateganyo ngo akurikiranwe ari hanze tariki ya 23 .
Irekurwa rya Dr Francis Habumugisha yatanze ingwate ntabwo ryashimishije Ubushinjacyaha, buhita bujurira Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwemeza ko uregwa agomba kuburana afunzwe. Gusa umwanzuro wafashwe nturashyirwa mu bikorwa, kuko Ubushinjacyaha buvuga ko bugishakisha uyu mugabo.
Radiotv10 yabajije Kamali bivugwako yakubiswe na Dr Francis Habumugisha icyo atekereza ku kuba uwamukoreye icyaha ubutabera buvuga ko bwamubuze maze atubwira ko atavuga ho byinshi icyakora ngo kuba byarageze mu butabera bihagije kuri we ngo yizeyeko n’ibindi bizakorwa.
Ubushinjacyaha buravuga ko bwabuze Fransis Habumugisha nyamara abafite mu nshingano ubutabera bari bijeje Diane Kamali ko ntawe uri hejuru y’amategeko nkuko byari byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, ubwo yabinyuzaga ku rukuta rwe rwa tweeter ndetse n’Urwego rw’Ubugenzacyaha bwavugaga ko bafite dosiye ye kandi bakaba barimo kuyikurikirana.


