Ndagisha inama, ndi umugore ubyaye kabiri ariko ubu ntabwo mbanye neza na mabukwe kubera ko ansaba ibitanyoroheye.
Mu bisanzwe mfite umugabo, nkaba umubyeyi w’abana babiri, njyewe n’umugabo wanjye tujya kubana twari twarateganije ko tuzabyara abana batatu, ariko ubu mabukwe yifuza ko twabyara abana icyenda.
Kwa databukwe bari barabyaye abana 11, ubu abariho ni babiri gusa, umuhungu ari na we mugabo wanjye hamwe na mushiki we na we wibera mu mahanga.
Abandi bana uko ari icyenda ngo bagiye bitaba Imana mu bihe bitandukanye, uwa mbere ngo yitabye Imana mu 1995, uwanyuma twamushyinguye mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka kandi bose bapfa urw’ikirago.
Icyo tutarimo guhuzaho,ni uko yifuza ko nabyara abana icyenda nkuzuza umubare ungana n’abana babuze, noneho ngo umwana uzajya avuga akitwa izina ry’umwana wamukecuru wapfuye.
Ngo ni mu rwego rwo kugira ngo umuryango utazazima, ariko njyewe simbikozwa.
Umugabo wanjye mbona abishyigikiye, kuko buri kintu cyose umukecuru avuga ko ariwe uzajya akibazwa cyo kwita kuri abo bana. Amafaranga yo arayafite pe, ariko se, ubwo nazabivamo, buri mwaka umwana, undi umwana.
Mbese umukecuru namuteye utwatsi none yaranyijunditse, ubu noneho yamenye ko naboneje urubyaro none ikibazo cyaravutse. Mungire inama, nkore iki?

14 Responses
Mabukwe yifuza ko mbyara abana 9 bagasimbura abo yarafite bakitaba Imana- Nkore iki?
Uraho mubyeyi, reka mfate uyu mwanya nkugire inama, ariko ikibazo mfite ni iki, ese urakijijwe? niba udakijijwe biragusaba ko uhaguruka ugakizwa ugasengera urugo rwawe. Kubera iki? watubwiye ko baramu bawe nabaramukazi bapfa urupfu rumwe wari ukwiye gusenga uwo mwuka ukawutandukanya n’umutware wawe cg nabana bawe kuko ni umwuka wurupfu rumwe uri mumuryango wiwabo so sengera abana bawe n’umutware wawe ubatandukanye n’uwo mwuka kugira ngo nabo bitazababaho. Icyakabiri mumwuka ujye utandukanya nyokobukwe n’umutware wawe kuko burya gusenga bihindura byinshi. Ikindi nibiba ko hari abanda bana ubyara ntuzigere ubita amazina yabo bantu bapfuye kuko impamvu muzaba mubise ayo mazina sinziza ibyo bishobora gutuma hari imyuka mibi ibazaho iturutse kuriya mazina mwabise. Kdi mubigaragara ntuzajya uba ubyaye abuzukuru ahubwo uzajya uba ubyaye abana buwo mukecuru. Reka mvuge bike ariko ikingenzi haguruka usenge utisengesheje kuko Karande burya zigira imbaraga. Niba utabisobanukiwe ushake umukozi w’Imana agusobanurire. Urakoze. Ushaka ubusobanuro burambuye wakohereza num zawe kuri bwiza bakazimpa kuri email.thx

Mama, ni wowe muyobozi w’ubuzima bwawe mbere na mbere. Wowe ganiriza umugabo wawe umubwire uko ubyumva kandi ni namwe mufite uburenganzira bwo kwita abana banyu amazina meza kandi mushaka. Uwo mukecuru ni gute mwemera ko yivanga mumubano wawe n’umugabo wawe?

Sibyo rwoze, ganiriza umugabo wawe mubiganire ho.

Fatiraho ujye ubyara nka kuriya imbaba zibyara kuko ndumva aricyo bakwifuriza. Nubona utabishobora uzahambire ibyawe wahukane buriya hari abandi bazarutaha baziyemeza kubabyara. Cyangwa Umugabo wawe azashake abagore benshi ajye ababyaraho azuzuze imibare. Naho uwo nyokobukwe yahanzweho n’amadayimoni bazamujyane mubapfumu.

Wa mubyeyi we, inama nari kuguha zikubiye mu byo Laura yakubwiye. Sengacyane utuisengesheje,ukizwe pe! Ahasigaye nuzemere ibyo nkokobukwe akubwira kuko arakreshwa n’imbaraga z’abazimu b’iwabo. Abazima nta cyo bapfana n’abapfuye. Uri muri Yesu aba yahindutse icyaremwe gishya, kandi nuba muri we na we azaba muri wowe, nta kizaguhangara.

Ingingo ya 239: Kubuza ubwisanzure mu kuboneza urubyaro
Umuntu wese witwaza ubushyingirane, agahohotera uwo bashyingiranywe cyangwa akamuhoza ku nkeke kubera icyemezo yafashe ku birebana no kuboneza urubyaro, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6).
Ibyo biri mu gitabo cy’amategeko ahana mu rwnda.

Madame uraho neza ! None se uri i pondeuse yihahiye ? Uri photocopieuse se… Jye ndumva imipango yawe ku buzima bwawe ari wowe bireba. Ikindi nawe wababyara bagakurikira abagiye. Rwose yigutesha umutwe