Kuva ku wa 24 Ukwakira 2019, inama y’umutekano y’abayobozi bakuru mu ngabo zo mu bihugu bitanu byo mu Karere, bateraniye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagamijwe guhuriza hamwe imbaraga ngo haboneke umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu ndetse no mu karere muri rusange.
Umuvugizi w’Ingabo za Congo, Général Léon Richard Kasanga abazwa n’abanyamakuru ku ntego y’iyi nama, yasubije avuga ko ‘Ari uguhuriza hamwe imbaraga kw’ibi bihugu bitanu kugira ngo amahoro asesuye aboneke”.
Ubwo abanyamakuru bamubazaga niba ingabo zo muri ibi bihugu zigiye kwishyira hamwe mu rugamba rwo guhashya imitwe y’inyeshyamba, asubiza yirinze kuvuga kuri ubu bufatanye bunamaze iminsi bunavugwa mu binyamakuru n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Yagize ati “Navuze guhuza imbaraga hagamijwe kugarura amahoro, gahunda za gisirikare, gahunda z’ibikorwa bya gisirikare ntabwo ari izo gutangariza mu muhanda cyangwa se mu binyamakuru. Bitabaye uko umwanzi yaba arimo kubwirwa ibyo turumo gutegura”.
Iyi nama ibaye nyuma y’inyandiko zimaze iminsi zikwirwakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitirirwa umugaba mukuru w’ingabo za Congo, aho zagaragazaga ko harimo gutegurwa urugamba ingabo z’u Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzania na Congo zizahuriramo zihanganye n’inyeshyamba zirwanira muri Congo z’abanyamahanga ndetse n’izikomoka muri iki gihugu.
Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye, abavugizi b’ingabo z’ibihugu bivugwamo, bagiye birinda kugira icyo babitangazaho, bamwe bakanavuga ko ntayo bazi.




2 Responses
Abahagarariye ingabo zo mu bihugu Bitanu birimo n’u Rwanda bateraniye i Goma
GENDA CONGO WARABABAYE!!
TUZABONA MOSE RYARI NGO ATUBOHORE!
Abahagarariye ingabo zo mu bihugu Bitanu birimo n’u Rwanda bateraniye i Goma
GENDA CONGO WARABABAYE!!
TUZABONA MOSE RYARI NGO ATUBOHORE!