Ikipe ya Gicumbi FC yatsinzwe umukino wayo wa Gatanu muri shampiyona y’ikiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda, wabereye kuri Sitade ya Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2019.
Ni umukini warangiye Kiyovu Sports itsinze 1-0, ukaba uwa kabiri mu mikino itatu umutoza wa Gicumbi yahawe ngo nayitsindwa azirukanwe.
Umukino waje gutangira ku isaha ya sa cyenda zuzuye kuri Sitade ya Mumena, aho izi kipe zombi zakirira imikino yazo ya Shampiyona. Kiyovu Sports yatangiye ihererekanya umupira aho iminota 15’ y’igice cya mbere yageze imbere y’izamu incuro ebyiri ariko ba myugarira ba Gicumbi bakayibuza kuba yatsinda igitego.
Gicumbi yaje kwinjira mu mukino nayo itangira kwataka ku munota wa 26’ Kiyovo SC yabuze igitego nyuma y’uko Rutsiro ateye umupira n’umutwe ugashota ku giti icy’izamu ariko ntugere mu izamu aho byateje impaka bamwe bavuga ko ari igitego. Iminota 45’ yarangiye umusifuzi yongeraho umunota umwe igice cya mbere cyirangira ari 0-0.
Nyuma yo kumva inama z’abatoza igice cya kabiri cyatangiye, Kiyovu itangira yataka bidatandukanye nkuko yatangiye icya mbere.
Ku munota wa 88’ Kiyovu yabonye igitego cyatsinzwe na Hamidou nyuma y’amakosa ya bamyugariro ba Gicumbi batumvikanye. Iminota 90’ yarangiye maze umusifuzi yongeraho iminota itatu umukino urangira Kiyovu Sports itsinze Gicumbi FC 1-0.
Uyu ni umukino wa Gatanu Gicumbi Fc yatsinzwe, nyuma y’indi ine nayo yagiye itahana ubusa.
Abakinnyi 11 ba Gicumbi FC babanjemo
Mbarushimana Emile (GK, 16), Bizimana Djuma (C, 12), Uwiringiyima Christopher 3, Simwanza Emmanuel 13, Mfitumukiza Nzungu 6, Magumba Farouk 23, Nsengayire Shadad 7, Dusange Bestin 8, Ndacyayisenga Ally 11, Gasongo Jean Pierre 14.
Abakinnyi 11 ba Kiyovu SC babanjemo:
Nzeyurwanda Djihad (GK, 1), Serumogo Ali (C,2),Tubane James 6, Munezero Fiston 19, Muhimana Isiaka 11, Dhyno Fredric 29, Ishimwe Saleh 4, Nizeyimana Claude 10, Okenge Lulu Kevin 9 na Djimmoe Omombe 14.
Dore uko imikino ibanza yo ku munsi wa 5 wa Shampiyona yagenze:
Police 2-0 Heroes FC
SC Kiyovu 1-0 Gicumbi FC
Espoir FC 2-1 Musanze FC





