Icyo Gen. Kasonga avuga ku makuru yavugaga ko ingabo z’u Rwanda, Burundi na Uganda zigiye kurwana muri Congo

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gén. Léon Kasonga yanyomoje amakuru yavugaga ko ingabo z’u Rwanda, Burundi na Uganda zigiye kujya muri Congo gutera ingabo mu bitugu iz’iki gihugu mu rugamba rwo guhangana n’inyeshyamba.

Aya makuru dukesha Radio Okapi, atangajwe nyuma y’inama yabereye i Goma yahuje abayobozi bakuru mu ngabo z’ibihugu bitanu byo mu karere. Iyi nama ikaba yari igamije ‘ubufatanye hagati y’ibi bihugu mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo n’akarere muri rusange’.

Gén.Léon Kasonga yatangarije itangazamakuru ko ibi bihugu bizajya bikorana mu guhanahana amakuru yafasha mu kurwanya imitwe y’inyeshyamba ariko ko nta ngabo zizava mu gihugu cyazo ngo zijye muri Congo.

Yagize ati “Ntabwo twifuza ko izo ngabo zambuka zikaza kurwana iwacu”.

Yakomeje avuga ko izi ngabo zizajya zifatanya ariko hatabayeho kwambuka umupaka ngo zijye muri Congo.

Yakomeje asaba abaturage ba Congo kudahangayika ko ‘ibitero bizakorwa gusa n’igisirikare cya Congo’.

Aya makuru yari amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru, bivuye ku nyandiko zitiriwe umugaba mukuru w’ingabo za Congo, aho zagaragazaga ko harimo gutegurwa urugamba ingabo z’u Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzania na Congo na Monusco zizahuriramo zihanganye n’inyeshyamba zirwanira muri Congo z’abanyamahanga ndetse n’izikomoka muri iki gihugu.

Iyi nama yaberaga i Goma yigaga ku bufatanye bugamije kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere, yitabiriwe n’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari birimo Rwanda,Burundi, Uganda, Tanzanie na RDC

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *