Troy ushinjwa kwica Mowzey Radio urukiko rwamuhamije icyaha

Sangiza iyi nkuru

Urukiko muri Uganda rwahamije Godfrey Wamala uzwi nka Troy icyaha cyo kwica umuhanzi Moses Sekibogo wari uzwi nka Mowzey Radio.

Mowzey Radio yapfuye umwaka ushize nyuma yo gukubitirwa mu kabiri mu mujyi wa Kampala.

Urupfu rwe rwababaje cyane abakunzi ba muzika ya Radio& Weasle.
Bwana Wamala yashinjwaga gukubita Mowzey agamije kwica.

Umucamanza w’urukiko rukuru Jane Francis Abodo yavuze ko uregwa ahamwa n’icyaha cyo kwica.

Mu iburanisha, Bwana Wamala yari yavuze ko yari mu kabari uyu muhanzi yakubitiwemo ariko atari mu mirwano yaganisihje ku rupfu rwa Mowzey Radio.

Itsinda rya Goodlyfe ryari rigizwe na Weasel & Radio ryaramenyakanye kandi rikundwa cyane mu ndirimbo nka Amaaso, Zuena, Nakudata, Bread and Butter, Ability n’izindi.
Mowzey Radio yapfiriye mu bitaro mu kwezi kwa kabiri 2018 hashize icyumweru atukibiwe mu kabiri agakomereka bikomeye mu mutwe.

BBC itangaza ko itegeko muri Uganda rivuga ko uhamwe n’ubwicanyi ahanishwa igifungo cya burundu, nubwo itegeko hano rikemerera igihano cy’urupfu ku bwicanyi.

Kuwa kane nibwo Bwana Wamala ‘Troy’ azakatirwa igihano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *