Umurambo wa papa Wemba uracyurwa i Kinshasa kuri uyu wa Kane

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko igiye gukodesha indege yihariye igomba kuzana umurambo w’umucuranzi Papa Wemba I Kinshasa.

“Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 rishyira kuwa Kane tariki 28 Mata nibwo indege idasanzwe ihaguruka I Kinshasa yerekeza Abidjan igiye gucyura umurambo wa Papa Wemba”, ibyo byatangajwe n’umuvugizi wa guverinoma ya Congo, Lambert Mende kuri uyu wa Kabiri.

papa_wemba-592x296-1461676470

Yakomeje avuga ko ari indege yo mu bwoko bwa A300 ya kompanyi ya Congo Airways yakodeshejwe na guverinoma. Bamwe mu bagize guverinoma ndetse n’abahanzi bo muri Congo nabo bakaba bari bujyane n’iyi ndege nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Umunsi wo gushyingura nturatangazwa

Guverinoma ya Congo kandi yemeye ibyo yari yasabwe n’abateguye iserukiramuco rya FEMUA, Papa Wemba yari yitabiriye ubwo yapfaga, aho basabye ko kuri uyu wa gatatu ninjoro habaho igitaramo cy’umuziki cyo gusezera nyakwigendera waguye ku rubyiniro kuwa 24 Mata i Abidjan.

Biteganyijwe ko umurambo wa Papa Wemba uzagezwa I Kinshasa ku gicamunsi nk’uko byakomeje bitangazwa na Lambert Mende wanashimiye abahanzi bo muri Cote d’Ivoire basabye kuziyunga ku itsinda riri bujye gucyura umurambo w’uyu muhanzi wari wubashywe mu gihugu cye ndetse no muri Afurika muri rusange. Igihe gushyingura bizabera bikaba bizatangazwa nyuma.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *