Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Ukwakira 2019 , mu karere ka Gasabo, ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge , umuvugizi wa ADEPR Rev. Past Karuranga Ephrem, yavuze ko iri torero ryimira umusaruro ugenda ugerwaho mu kubukaka n’ubunyarwanda bifatikanyije no kubohoka imitima ku ruhande rw’abakoze ibyaha bya jenoside n’abayikorewe.
Mu buhamya bwatanzwe ubwo hasozwaga ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge mu mu itorero rya ADEPR, bamwe mubakoze ibyaha bya Jenoside barimo Nyiramiruho Xaverine , bavuze uko bakiriye mu rugendo batangiranye na bagenzi be batandatu muri Gicurasi rwo kuvugisha ukuri no gusaba imbabazi abo bahemukiye muri jenoside.

Nyiramiruho Xaverine
Uyu Nyiramiruho yavuze ko muri Jenoside umwana we yagiye guca imyeyo ruguru y’urugo akabona umuntu wihishe arabimubwira undi nawe ajya kumuhururiza.
Mu buhamya bwe yagize ati “Njyewe ntabwo nabyihanganiye umugabo wanjye ntiyari ahari naragiye njya kubibwira umugabo witwa Mubiligi w’imbere y’iwacu mubwira ikintu uko kimeze arambwira ngo jya mu rugo ntacyo uba”.
“Nsubiye mu rugo numva abantu barasakuza ruguru y’urugo ngenda ngiye kureba nsanga ni umugabo witwa Marthazar Murinzi bahafatiye.”
Nyiramiruho yavuze ko uwo mugabo bamujyanye bakamwica. Ati “Icyo gihe nabuze ubwenge kuko iyo ntajya kubibwira uwo mugabo ntabwo yagombaga gupfa kandi n’iyo aba n’uwonguwo na we bagombaga kumwica kubera njyewe”.
Ati : “Kugira ngo ibi bishoboke bishingira ku kwemera ukuri, kwicuza, gusaba imbabazi n’abazisabwa bagafashwa kugira ngo bashobore kubohoka batange imbabazi.”
Mu gihe cyo gutanga amakuru, uyu mukecuru ntiyigeze avuga icyo kintu ndetse aza gufungwa ariko akigumana ku mutima kugeza ubwo ahawe amahugurwa y’isanamitima akabohoka, akiyemeza gutura uyu mutwaro yagendanaga.
Ati “Nafunzwe imyaka 11 aho mfunguriwe nibwo nagize igitekerezo cyo kugira ngo nsobanure icyo kintu kugira ngo umutima wanjye ubohoke, nkaba nifuzaga gusaba imbabazi”.
Nyiramiruho n’abandi batandatu basabye imbabazi abo bahemukiye, umuryango nyarwanda muri rusange n’itorero kuko bakoze amahano adakwiye ikiremwamuntu.

Bamwe mu batanze ubuhamya bubafasha kubohoka
Umuvugizi w’itorero ADEPR, Rev. Past Karuranga Ephrem, yavuze ko yo kwigisha ubumwe n’ubwiyunge mu itorero yiyongera ku yindi bakorera muri za gereza, yishimira umusaruro bitanga mu kubaka itorero, kubaka u Rwanda n’ubunyarwanda ndetse no kubohoka imitima ku ruhande rw’abakoze ibyaha n’abahemukiwe.
Fidèle Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yashimiye itorero rya ADEPR avuga ko amadini n’amatorero afite ubushobozi, inshingano n’umuhamagaro wo gufasha abantu mu rugendo rwo komorana ibikomere.



