Mu gihe hari hashize iminsi umuhanzi P Fla adakunda kwigaragaza mu bitaramo hirya no hino mu gihugu, kuri ubu agiye gutaramira Abanyagakenke mu gitaramo bise “Tukabyine” azaba ari kumwe n’abandi bahanzi nka Lil One n’abandi.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, umuhanzi Lil One yatangaje ko bafashe icyemezo cyo kujya gutaramira mu Gakenke bagamije gushimisha abakunzi babo, banabagezaho ubutumwa bwiza buzaba bukubiye mu ndirimbo zabo dore ko we yanahize amashuli yisumbuye.
Ati: “ cyane cyane ko hazaba harimo ubutumwa butandukanye mu njyana ya hiphop, tuzaba dukangurira urubyiruko kwirinda kwijandika mu biyobyabwenge ndetse bakarushaho gukunda ishuli, bategura ejo heza habo” .
Yakomeje avuga ko igitaramo cyabo kizaba kitabiriwe n’abandi bahanzi nka Jack B, M Izzo, Neg G, Icent Trigger , Tip Speaking n’abandi. Iki gitaramo kikaba kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mata 2016, muri Tantum.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com
Â
Â
Â


