Kuri uyu wa Kabiri taliki 26, Mata 2016 mu masaha y’igicuku nibwo abasore 3 bavukana Pallaso, Chameleone, Weasel bakubitiye umunyamakuru mu kabari banamusohora hanze.
Amakuru atangazwa na Howwe, avuga ko ahagana saa 01h 20 z’ijoro, ngo abo basore bakomoka kuri Mayanja binjiye mu kabyiniro ka Silk Hang Out baherekejwe n’abandi basore babo begera hafi yaho uwavangaga umuziki (Dj) n’umunyamakuru “Tintah” bari baherereye.

Bitunguranye baje kubona uwari usanzwe akina imiziki “Hearts” atariwe urimo kuvanga imiziki, ahubwo ari umunyamakuru uri ku buhanga bw’ibyuma.
Buzura uburakari bamutegeka ko agomba gushyiramo imiziki yabo uko ari 3 ariko arabyanga.
Nk’uko Howwe ikomeza ibivuga, ngo yakomeje kwanga gukina izo ndirimbo zabo, niko kuza bamufata mu mashati bamusohora hanze igitaraganya nk’ibishingwe.
Gusa iyo mirwano yaje guhoshwa , abo basore basore baza gusohoka muri ako kabari maze imiziki ikomeza uko yateguwe.
Si ubwa mbere abo bahanzi bavuzweho urugomo no kurwana, akenshi usanga iyo hashize igihe nta we bashotoranye baba basubiye inyuma mu binyamakuru, dore ko n’abo ubwabo bajya banyuzamo bakarebana ayingwe.
Ibyo bibaye mu gihe mu minsi iri imbere Chameleone yitegura gukorera ibitaramo 2 mu Rwanda ari nako azaba yizihiza isabukuru ye y’amavuko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


