Abantu batatu barimo abayobozi babiri mu nzego z’imidugudu mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu bariyemerera gukingira ikibaba FDLR mu gitero iheruka kugaba ku butaka bw’u Rwanda.
Abashinjwa ibi byaha, Umuyobozi w’umudugudu, ushinzwe umutekano n’umusore w’imyaka 19, biyemerera ibyaha bashinjwa, beretswe abaturage kuwa Kabiri ushize tariki 26 Mata 2016, aho bemeye ko bari bafite amakuru y’uko FDLR yari gutera u Rwanda. Uyu musore we akaba ngo yari yaje mu Rwanda gutata afatwa asubirayo.
Imbere y’abaturage uyu yagize ati “Nari naje noherejwe na FDLR ngo menye aho inzego z’ibanze zikorera, gusa gusubirayo ntibyanyoroheye kuko nasanze imipaka yafunzwe nkabura uko nambuka.”
Yongeyeho ko bari banamwohereje gutata ahari abayobozi b’inzego z’ibanze no gushaka inzira bazanyuramo ariko siyabona uko asubiranayo na bo, bamwizeza kuzaza kumufata ariko aho bagombaga kunyura barahageze bahasanga abasirikare benshi kandi n’inzira za panya zafunzwe babura aho baca arafatwa.
Naho umuyobozi w’umudugudu na we watawe muri yombi, yagize ati: “Badusanze ahantu batugurira ikigage (abo ba FDLR) ariko aho gutanga amakuru twakomeje kwinywera.”
Sinamenye Jeremie, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabwiye abaturage ko bagomba guhora bari maso nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ikomeza ivuga.
Yagize ati: “Mugomba kuba maso igihe cyose mubonyer umuntu mutazi mukihutira gutanga amakuru ku nzego zose ndetse n’iz’umutekano kugira ngo abahungabanya umutekano batabona icyuho.”
Tubibutse ko kuwa 16 Mata 2016 ari bwo abarwanyi ba FDLR bagabye igitero ku biro bya Polisi no ku Murenge Sacco mu Murenge wa Bugeshi baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



