Umunyadushya Miley Cyrus yaba agiye gushakana n’umukinnyi wa Cinema Liam Hemsworth

Sangiza iyi nkuru

Miley Cyrus azwi na benshi bitewe n’indirimbo ze agenda akora yambaye ubusa , ariko nizibure gukundwa n’abatari bacye. Ku myaka 23 y’amavuko aritegura kurushinga vuba aha n’umukinnyi wa filimi, Liam Hemsworth uzwi muri filimi yitwa Hunger Games nk’uko bitangazwa na Weekly Magasine.

Miley-Cyrus-and-actor-Liam-Hemsworth

Kubera impeta nyinshi akomeje kwambikwa na Liam Hems w’imyaka 26 nk’uko byigeze kugenda ahitwa Paramoia n’uyu mugabo ugiye gushaka ku nshuro ya kabiri. Ntibikiri ibanga kuko na nyina wa Cyrus ari we Tish ngo ari kumufasha mu myiteguro aho bifuza ko ubukwe bwazabera Las Vegas.

Impeta ya mbere yo mu bwoko bwa Diyama yayihawe mu kwezi gushize kwa Werurwe mu busitani bwa Madson Square I New York nyuma y’umukino wa Basket dore ko ubu bwoko bw’umukino w’amaboko aribwo bushimisha Miley Cyrus.

Miley-Cyrus-attends-the-Cleveland-Cavaliers-vs-New-York-Knicks-game

Biravugwa ko mu 2013 Liam na Cyrus bari mu rukundo ariko bakaza gutandukana kugeza ubwo basubirana mu Ukuboza umwaka ushize wa 2015.

miley-cyrus-liam-hemsworth-main

Ikindi kandi akunda ko intoki ze nibura zaba ziriho impeta imwe cyangwa irenze imwe, aho yagize gutya agatumira umuryango we kugirango abereke iyo mpeta. Aha twazoza tubifuriza Ubukwe bwabo bushya buhire.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *