Ngoma : Perezida Kagame yasabye abaturage gukora cyane bakarandura ubukene

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2016 umukuru w’igihugu yatangiye uruzinduko mu Ntara y’Iburasirazuba, aho urugendo rwe yaruhereye mu Karere ka Ngoma akaganira n’abaturage akabibutsa bagomba gukora cyane ngo barandure ubukene, ariko ko mu byo bakora byose umutekano ari wo wa mbere.

ChHzUaPUoAE1Lgi

Mu ijambo yagejeje kuri aba baturage, perezida Kagame yatangiye abashimira kuba baje kumwakira ari benshi nubwo ikirere kitari kimeze neza bakihanganira imvura yabanyagiye, ababwira ko yaje kubasura ngo baganire ibijyanye n’urugamba rwo guhashya ubukene. Aha yabwiye abaturage ko bagomba gukora cyane kuko kudakora ari byo bizana ubukene.

Umukuru w’igihugu yavuze ko iyo hari uburyo bwo kurwanya ubukene hagomba gukorwa ibishoboka byose bugashira icya ngombwa kikaba ari ukwegera abaturage. Yavuze ko mu kurwanya ubukene, umuntu ahera kubyo afite. Maze agira ati : « Hano mufite ubuhinzi n’ubworozi, niho tugomba guhera ». yakomeje avuga ko urugamba rwo kurwanya ubukene rukomeje kandi yasuye abaturage ba Ngoma ngo abizeze ko ubukene buzakomeza kurwanywa.

Yagize ati : « Tugomba guhinga bya kijyambere, dutera imbuto z’indobanure, ntidutegereze imvura kandi hari ibiyaga bitwegereye ». Yakomeje agira ati : « Guhinga kijyambere bizadufasha kongera umusaruro, twihaze mu biribwa, ubukene bucike burundu ».

ChHzT-vVEAAHOjr

Perezida Kagame kandi yasabye abaturage kwitabira korora kijyambere, amatungo akababera ubukungu. Yasabye abaturage kurinda amatungo indwara ndetse nabo bakazirinda.

Yavuze ko mu minsi ishize yarebaga imibare harimo iya Ngoma n’ahandi mu burasirazuba, avuga ko nubwo imibare igaragaza ko ubukene bugenda bugabanyuka, imibare isigaye yerekana ubukene igaragaza ko tutaramenya guhindura ibyo dutunze ngo tubihindure ubukungu.

Yavuze ko mu bukene hazamo indwara, kudashobora kwivuza iyo abantu barwaye , bigatuma abana batiga neza, ngo nubwo leta iba yarashyizeho uburyo abana biga bafatanyije n’ababyeyi, abana badafite ubuzima bwiza, batariye, badashobora kwiga neza. Yagize ati : « Ntabwo umwana ushonje yiga neza. » Yakomeje avuga ko abana b’Abanyarwanda bakwiye guhabwa ibishoboka byose ngo babashe kwiga neza ntabyo kwigira ku gatadowa.

Aha yagize ati : « Turashaka guca agatadowa kakajyana n’ubukene » abana bakabasha kwiga neza, ariko ngo ibi bishoboka mu bufatanye bw’inzego za leta igatanga Amashyanyarazi, amashuri, amavuriro na Fibre optic ngo itaragera muri Ngoma ariko ngo agiye kubikurikirana iri koranabuhanga rishingira kuri internet ntirizabe inkuru gusa ku baturage ba Ngoma ahubwo rizabagereho.

ChHzTz1UkAA8EaY

Perezida wa repubulika yanakomoje ku guteza imbere umugore, avuga ko u Rwanda rwishimira ko umugore w’umunyarwandakazi afatanya n’umugabo, iterambere rikabagereraho bose. Yasobanuye ko iterambere ridashobora kugerwaho mu gihugu abagore n’abakobwa nabo batabigizemo uruhare.

Perezida Kagame yasoje ijambo rye yibutsa abaturage ba Ngoma ko umutekano ari ngombwa mu byo bakora byose avuga ko buri wese muri twe agomba kugira uruhare mu mutekano. Tuwuhana ubwacu ndetse tukanawusangiza abandi.

Yakomeje avuga ko kuri ubu Umuntu waturuka hanze akaza kuduhungabanyiriza umutekano cyangwa akabona aho amenera ikosa ryaba ari ryacu rikaba rigomba gukosoka. Yashimangiye ko umutekano ari ngombwa , ndetse yizeza ko abantu miliyoni bapfuye bitazongera. Yavuze ko Umutekano ari wo w’ibanze kandi aziko bawiha cyangwa bakawutanga ariko yifuza ko uba ubuzima busanzwe ntube nk’ikintu cyabaye nk’icyaduka.

Yavuze ko hashize iminsi micye cyane hasohowe raporo ku mutekano w’abantu n’ibintu, u Rwanda rukaba rwarabaye urwa mbere muri Afurika, aho abantu bagenda mu mijyi ijoro n’amanywa nta wubahutaza.

U Rwanda kandi ngo ni urwa gatanu ku Isi yose ku mutekano aho umuntu ajya aho ashaka nta wumukuzeho. Yasabye ko abaturage bakomeza kwirindira umutekano avuga ko u Rwanda rutazemera uwawuhungabanya, yongerako buri wese akora ibiri mu bushobozi bwe, twese tugatera imbere.

Nyuma y’ijambo rye abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo, umwe mu baturage witwa Hitimana J. Baptiste, wo mu murenge wa Zaza, avuga akarengane yakorewe n’akarere na rwiyemezamirimo, ngo wabateresheje ibiti hafi y’ikiyaga ariko bakaba batarahembwa amafaranga bakoreye.

Perezida Kagame yifuje ko uvugwa muri iki kibazo agira icyo avuga ariko arabura, maze mu gutebya avuga ko yamenye ko aza akabura. Meya yahise atanga ibisobanuro, perezida kagame asaba ko iki kibazo kibonerwa umuti mu gihe kitageze ku cyumweru.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *