Byavumbuwe ko Prince ashobora kuba yarishwe na SIDA

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’icyamamare uherutse kwitaba Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ntihamenyekane icyo yazize, ubu biravugwa ko yaba yarahitanwe na SIDA .

Amakuru TMZ ikesha Daily Mail avuga ko, uyu muhanzi yari amaze amezi 6 abaganga baramubwiye ko amaraso ye yamaze kwinjirwamo na Virus itera SIDA ariko ngo avuga ko Imana izayimukiza.

prince-640x360

Nk’uko byakomeje kuvugwa ko Prince yaba yariyahuye, ibizamini byagaragaje ko ngo yaba yarafataga ibiyobyabwenge bitandukanye birimo Heroine ariko akaba yarabwiwe n’abaganga be ko arwaye SIDA.

Ubwo burwayi no kuvangamo ibiyobyabwenge ngo byatumye atakaza ibiro kugeza ubwo apfuye apima ibiro 36 gusa.

resize

Uyu mugabo ngo icyumweru kimwe mbere yo gupfa yari yajyanwe kwa muganga byagaragaye ko yafataga ibiyobyabwenge bikabije , bikongera ubukana bw’agakoko gatera SIDA bimuviramo urwo rupfu.

Kuzahazwa n’ibiyobyabwenge byamucengeye umubiri wose ndetse ngo biba ngombwa ko yibagisha itako mu gihe yumvagamo uburibwe bukabije, hiyongeraho kwandura Virusi itera Sida.

Prince Rogers Nelson yavutse taliki 7 Kamena 1958 apfa taliki 21 Mata 2016, akaba yari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umukinnyi wa Cinema.

Classic

Urupfu rwe rwababaje abantu benshi barimo na Perezida Barack Obama, ndetse n’ibindi byamamare bitandukanye aho bavuze ko kubura uyu mugabo bizatuma injyana ya Pop idindira .

Reba indirimbo ya Prince hano

[youtube http://www.youtube.com/watch?v=P3DaE75tEl4]

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *