Umuryango Ibuka urashimira Min.w'intebe kubw'ijambo yavuze ryabaruhuye mu mitima

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Ibuka yashimiye Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi kubw’ubutumwa yatanze mu gihe cyo kwibuka Jonoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22
Tariki ya 23 Mata 2016 mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 22 Abatutsi biciwe ikibeho mu ri Jonoside, Perezida wa Ibuka Prof.Dusingizemungu Jean Pierre mu ijambo yahavugiye yavuze ko ashimira Ministiri w’Intebe w’u Rwanda mwizina rye n’umuryango wa Ibuka ahagarariye kubw’ijambo rikomeye yavuze Tariki ya 16 Mata 2016 ubwo abakozi bakora muri Minisiteri y’Intebe bibukaga Jonoside yakorewe Abatutsi bishwe muri Mata 1994 .

bwiza
Prof.Dusingizemungu J.Pierre Perezida wa Ibuka

Prof.Dusingizemungu yavuze ko mu izina rya Ibuka ijambo ryavuzwe na Minisitiri w’Intebe ryatumye we n’abagenzi be ikibazo bajyaga bibaza ryatumye kivaho kubw’ibyo bamwe mu bacitse ku icumu bakaba bifuza kubonana na Minisitiri w’Intebe.
yakomeje kandi ashimira Musenyeri wa Gikongoro Celestin Hakizimana kubw’ibikorwa yakoze agakiza abahigwaga muri Jonoside bari kuri St Famille ndetse no mu nkengero zaho,aha mu Musenyeri akaba ashimwa na benshi kubw’ubutwari yagaragaje agakiza akanashakira ibyo kurya abarimo bahigwa.
bwiza
Abakozi bakora muri serivise za Minisitiri w’Intebe

Tariki ya 16 Mata 2016 ubwo abakozi bakora muri Minisiteri y’Intebe nibwa bakoze umuhango wo kwibuka kunshuro 22 Jonoside yakorewe Abatutsi bishwe muri Mata 1994 Minisitiri w’Intebe yatanze ubuhamya bwaranze ubuzima bwe kuva akiri umwana kugeza aho ageze aho yavuze ko kuriwe atakwirata ubwoko cyangwa ngo agire uwo yanga ngo ndetse nuwamwanga yaba yikojeje ubusa.
bwiza
Perezida wa Ibuka Prof.Dusingizemungu Jean Pierre nawe yitabiriye umuhango wo kwibuka kunshuro ya 22 Jonoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,ubwo abakozi ba Primature bibukaga

Yavuze ko imirimo yagiye akora yamuhaye mahirwe yo kumenya byinshi ariko ngo hari abamurushaga ubutwari yabonaga, bamurusha ubwenge, bamurusha uburyo bwo gukora bashoboraga kugira amahirwe yo kuba mu mwanya arimo.
Icya kabiri kimutera kuvuga ko kuba Minisitiri w’Intebe byatunguranye, nuko ngo mu mateka ye uyagereranyije n’amateka y’imyaka 30 ya nyuma mu Rwanda atabaye umutagatifu, bikavuga ko atari we wari kuba intore mbere y’izindi ariko ngo kubera ubuntu bw’Imana agenda ahinduka kuko yizera Imana n’abantu.
Aha yagize ati : « Njye nizera abantu..uko mumbona, nuwashaka guta umwanya we yaba umwanzi wanjye kuko ntabwo namwanga. »
Yakomeje avuga ko iyo asubije amaso inyuma akareba abantu bose babanye, biganye cyangwa bakoranye, ntawe yumva yavuga ngo yaramuhemukiye cyangwa se ngo aramwanga kubera impamvu iyi n’iyi.
yagize ati:« Ntabwo nanga abantu. Nuwanyanga we yaba yihemukira. Kandi ukwanze, akabona ntumusubiza mu rwango, nawe aragukunda. »
bwiza
Minisitiri w’Intebe mu muhango wo kwibuka kunshuro ya 22 Jonoside yakorewe Abatutsi

Muri iki gikorwa cyo kwibuka Minisitiri w’Intebe yagarutse kuri minisiteri y’intebe, avuga ko inyubako ikoreramo ifite amateka menshi cyane. Yavuze ko muri iyi nyubako ari ho Umunyamabanga Mukuru wa MRND yakoreraga ndetse na Habyarimana akaba yari ahafite ibindi biro byiyongera ku byo mu Urugwiro.
Mu ijambo yavugiye aho, Minisitiri w’Intebe yanagarutse ku buzima bwe, avuga ko ababyeyi be bakiriho, ariko ikintu abashimira ari uko batigeze bamwigisha amacakubiri ashingiye ku bwoko.
Yakomeje avuga ariko ko ababyeyi be bamubeshye nubwo yababariye kuko bamubwiye ko bashakaga kuzakiza umuryango. Yavuze ko ubundi ubwoko bwabo bari Abatutsi kugeza ubwo nyirakuruza yajyaga gushaka ubuhake ku mutware w’Umuhutu w’i Nyaruguru, umwana yari ahetse nawe akahakurira, se wa sekuru agahinduka umuhutu gutyo ahereye kuri uwo mutware w’umuhutu wari warahatse nyina.
Ubwo kuva icyo gihe ngo babaye Abahutu ndetse no mu byangombwa byabo handikwamo ko ari Abahutu kugeza ku ndangamuntu ye ubwe ari nayo ngo yamukijije kuko hari handitsemo ko ari Umuhutu.
Mu myaka ya nyuma ababyeyi be bamubwiye ko iyo baza kugenda bavuga ko ari Abatutsi baba barashije ariko ibuku ya sekuru bakaba barayigendeyeho ariko bazi neza mu mateka ko ari Abatutsi babaye Abahutu.
Minisitiri w’Intebe mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe Ikibeho ku inshuro ya 22 bazize Jonoside yo muri Mata 1994 mu ijambo rye yavuze ko aho u Rwanda rugeze ntawe ukwiye kugendera kumoko Abazungu bazanye kugirango baryanishe Abanyarwanda cyane ko aho igihugu kigeze bitahesha umuntu akazi cyangwa imibereho myiza ahubwo ubushobozi n’ubumenyi umuntu yifitemo aribwo bwonyine bw’igiciro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *