meddy.jpg

Meddy umuhanzi rukumbi w’umunyarwanda uzaririmba muri Wasafi Festival

Sangiza iyi nkuru

Ngabo Medard uzwi nka Meddy mu muziki yamaze kwemezwa nk’umwe mu bahanzi rurangiranwa bazaririmba mu bitaramo bya Wasafi Festival bitegurwa na Wasafi ya Diamond Platnumz.

Ubutumwa bwa nyujijwe kuri Instagram ya Wasafi kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2019 bwemezaga ko bidasubirwaho Meddy azaba ari mubahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo bizazenguruka Tanzaniya, gusa uyu muhanzi we akazaririmba mu kizabera mu mujyi wa Dar es Salaam.

Biteganyijwe ko Wasafi Festival, izaba ku wa 09 Ugushyingo 2019 ku kibuga cya Kijitonyama mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Iki gitaramo kandi Meddy azahuriramo n’ibirangirire mu muziki muri Afurika ndetse no kurwego rw’Isi Wizkid ndetse na Tiwa Savage, hakaziyongeraho n’abandi bakizamuka ariko bamaze kugira aho bagera nka Ruby, Country Boy,Young Killer, Dulla Makabila, DJ Ommy Crazy, Lava Lava, Mboso, Queen Darleen n’abandi.

Ibitaramo bya Wasafi Festival byatangijwe mu mwaka wa 2018 bibera mu Mujyi wa Mambosa, Nairobi n’ahandi kuri iyi nshuro hakaba hatahiwe umujyi wa Dar es Salaam.
meddy.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *