Kuri uyu wa Kabiri taliki 26 Mata 2016 nibwo abasirikare 20 bo mu mutwe w’iterabwoba wa Al- Shabaab barashwe ubwo bagabaga igitero ku ngabo za Leta, ariko uwo mutwe wo ubihakana wivuye inyuma ukavuga ko ahubwo wigaruriye ibirindiro bya gisirikare biherereye hafi y’umujyi wa Baidoa.
Ismail Khalif Shire uyobora ingabo za Somalia mu gace ka Bay, yabwiye ikinyamakuru cya leta ko barashe abasirikare 20 ba Al-Shabaab ubwo bageragezaga kwegera ibirindiro bya Gisirikare.
Yagize ati”Al-Shabaab yagerageje gutera abasirikare bacu baherereye iruhande rw’umujyi wa Baidoa mu gace ka Bay, hanyuma ingabo zacu zirasa abagera kuri 20 barapfa”.

Ibyo byatumye abarwanyi ba Al- Shabaab bavuguruza ayo makuru, bavuga ko nta basirikare 20 bigeze batakaza,ahubwo ko yafashe ibirindiro bya gisirikare byo muri ako gace inahitana abasirikare abagera ku 10 ba Leta.
Ibyo bibaye nyuma y’uko Ahmed Mohamud Afrah,umwe mu bakomanda bakuru babarizwa muri uyu mutwe w’iterabwoba amanitse amaboko avuga ko yiteguye kubiba amahoro.
Nyamara ibyo ntibyakuyeho ko mu minsi ishize aba barwanyi bagabye igitero ku basirikare ba Afurika Yunze Ubumwe (UA), ahagana mu gace ka Shabelle.
Leta ya Somalia ifatanyije n’iya Kenya bakomeje gukaza umurego barwanya uyu mutwe nyuma yuko hamenyekanye amakuru ko Al-Shabaab igenda yinjiza urubyiruko muri uwo mutwe ibashukisha kubaha akazi n’amafaranga mu gihe baba bugarijwe n’ubushomeri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@bwiza.com


