Nyuma y’iminsi mike bitangajwe ko Jay Polly yaba afite umukunzi mushya ndetse ushobora no kuba anatwite, ubu byamaze kumenyekana ko ari Sherifa umukobwa uzwi cyane mu mashusho y’indirimbo za Jay Polly .
Jay Polly wemera ko yatandukanye na Nirere Afsa Fify babyaranye imfura, ibirebana n’umubano we na Sherifa abivugaho aterura ariko mu buryo bugaragara ko hari umubano mwiza bafitanye.

Jay Polly yagize ati “Icyabayeho ni itandukana ry’uwahoze ari umukunzi wanjye, [Afsa]. Ntabwo tukiri kumwe kugeza kuri ubu ngubu…”
“Aho duhuriye ni umwana wacu dufitanye kandi ndi papa we ni imfura yanjye ndamukunda cyane mukorera byose kandi niteguye gukomeza kumukorera byose ni nawe nkorera, ariko mama we ntitukibana.”
Iby’urukundo rushya avugwamo n’uwitwa Sharifa, Jay Polly abivugaho adasobanura neza niba bari kumwe cyangwa ari ibinyoma mu mvugo igira iti “Ibyo ntabwo ari ngombwa kuko aba bantu muba mubibwira ntabwo batumenyeye muri ibyo ngibyo mu buzima busanzwe, ahubwo batumenyeye mu muziki.”

Uretse kuba Sherifa agaragara mu mashusho menshi y’indirimbo za Jay Polly, ngo ntanakiva iruhande rwe ndetse no mu bitaramo byinshi atumirwamo baba bafatanye agatoki ku kandi bigaragara ko hari ubucuti budasanzwe hagati yabo.
Sherifa agaragara mu mashusho y’indirimbo”Oh My God”, “Malaika” na Ancilla.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Palemon@Bwiza.com


