Abacururiza mu isoko rya Cross Border Market bararira ayo kwarika kubera igihombo baterwa no kubura abaguzi mu gihe abahawe imyanya muri iri soko, abenshi batigeze baza kuyikoreramo ari nayo mpamvu nta muguzi ugana iri soko kuko akenshi n’abaje basanga nta bacuruzi barimo, ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko mu gukemura iki kibazo n’uko bazaka imyanya abayifashe batayikoreramo.
Isoko rya Rubavu Cross Border Market riherereye ku mupaka muto uhuza u Rwanda na DRC benshi mu bacuruzi n’abatari abacuruzi batekerezaga ko urujya n’uruza rwabambukiranya umupaka muto wa Rubavu bagera ku bihumbi 55 ku munsi bizaba igisubizo cy’abazakorera ubucuruzi muri iri soko, nyamara siko byagenze kuko amezi abaye umunani iri soko ntabarigana.
Emmanuel Nzeyimana acururiza muri iri soko, avuga ko ubucuruzi butagenda bitewe nuko nta baguzi barigana. ariko ngo impamvu nuko abahawe imyanya kuva isoko ryafunguka benshi ntibaraza gukorera mu myanya bahawe.
Emmanuel ati” hari abahawe imyanya batigeze baza kuyikoreramo, iyo umukiliya aje akabura icyo ashaka ejo ntagaruka ariko iyo muri benshi mu isoko, mucuruza ibicuruzwa bitandukanye uko ibicuruzwa biba byinshi ninako n’abaguzi baza bisukiranya. turasaba ubuyobozi rwose gukemura iki kibazo kuko naba barimo ejo bazasanga nabo barigendeye.”
Nyirabaziki Berita nawe ni umucuruzi muri iri soko rya Rubavu Cross Border Market, avuga ko abacuruzi baramutse bitabiriye bazagaragaza izindi mbogamizi bazahura nazo nyuma. Abajijwe niba ku munsi acuruza angahe yasubije umunyamakuru ko n’icyumweru gishobora kurangira adacuruje.
Yagize ati” ndasaba ubuyobozi ko bwareba ushaka gucuruza agahabwa umwanya naho udashaka gucuruza akakwa umwanya yahawe. Erega n’ikindi kibazo iyi myanya bayihaye abacuruzi bifitiye indi myanya mu isoko rikuru rya Gisenyi urumva rero baba barekereje.”
Perezida w’umusigire w’inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Nyirurugo Come Degaule avuga ko mu gihe gito gishoboka hari ibigiye guhinduka nko kwimura abacururiza inyama mu nkengero bakimurirwa muri iri soko ndetse n’abandi bakora udusoko twa hafi aho dukorera mu kajagari.
Yagize ati” tuzimura abacuruzi b’inyama bimukire muri ririya soko ndetse tuzajyanamo n’abacuruza mu kajagari, turashaka ko ubucuruzi bwo mu kajagari bucika tuzasoza uyu mwaka iri soko rikora neza ikindi kandi abafashe imyanya badakoreramo bagiye kuyakwa maze ihabwe abashaka gukora.”
Tariki 26 Kamena 2019, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yatanze icyumweru kimwe kuba iri soko rikora neza nyamara kugeza uyu munsi, amezi abaye atanu ntakirakorwa.
Isoko rya Cross Border ryatashywe hutihuti tariki 21 Werurwe 2019 mu gihe ubuyobozi bw’akarere bwamenyaga amakuru ko Perezida wa Repubulika agiye kugirira uruzinduko mu karere ka Rubavu.
Isoko rya Cross Border Market rya Rubavu rifite imyanya 192, ikorerwamo ubucuruzi butandukanye. Hari abacuruza imboga, imyenda, n’ahandi batangira serivise zitandakanye rikaba ryaratwaye arenga miliyoni 3 z’amadorari.
Bwiza.com-Rubavu



2 Responses
Rubavu: Isoko (Cross border Market) ryuzuye ritwaye miliyoni 3 z’amadorari, amezi abaye 8 ryarabuze abarigana
Ikibazo si ukubura abaguzi ikibazo ni management y’isoko nyirizina. udusoko twose turemera mu bipangu nituvemo uretse no kubangamira imigendekere myiza ahubwo ni natwo ndiri ya magendu kuko controle ntiyoroha. Hanyuma mu isoko rinini rya gisenyi hari abatandika hanze abo nibabazamurire mu isoko rya ruguru kuko ubona naryo ubwaryo ririmo akajagari ntushobora kubona uko utambukamo hagati mu buryo bworoheje. kwa rujende, unama yo hanze, boucherie zibe hamwe n’ibindi…
Rubavu: Isoko (Cross border Market) ryuzuye ritwaye miliyoni 3 z’amadorari, amezi abaye 8 ryarabuze abarigana
Ikibazo si ukubura abaguzi ikibazo ni management y’isoko nyirizina. udusoko twose turemera mu bipangu nituvemo uretse no kubangamira imigendekere myiza ahubwo ni natwo ndiri ya magendu kuko controle ntiyoroha. Hanyuma mu isoko rinini rya gisenyi hari abatandika hanze abo nibabazamurire mu isoko rya ruguru kuko ubona naryo ubwaryo ririmo akajagari ntushobora kubona uko utambukamo hagati mu buryo bworoheje. kwa rujende, unama yo hanze, boucherie zibe hamwe n’ibindi…