Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Mata 2016, nibwo umukobwa wa Brig.Gen Kararuza yapfuye, nyuma yo kumara iminsi 4 avurirwa mu bitaro bya gisirikare bya Kamenge.
Uyu mukobwa yagejejwe mu bitaro kuri uyu wa Mbere Tariki ya 25 Mata 2016, nyuma y’amasasu yarashwe mu gitero cyahitanye Se na nyina.
Iki gitero cyahitanye uyu muryango, mu gihe bari bavuye mu rugo berekeza Ku kazi ariko bari bubanze kugeza umwana ku ishuri, baza kurasirwa mu nzira.

Bakimara kuraswa ngo uyu mugabo n’umugore we bahise bitaba Imana naho umwana wabo Daniella Mpundu Kararuza, asigara atera akuka kugeza ubwo amaze iminsi 4 mu bitaro yitabwaho, ariko birangira atashye.
Abakurikiranira hafi amakuru y’i Burundi bavuga hari abakomeje kumugera amajanja ngo bamuhitane hakekwa ko yakira akazavuga abishe se na nyina.
Gen Kararuza yapfuye bivugwa ko Perezida Nkurunziza yashakaga kumugira Minisitiri w’ingabo, nyuma y’uko yari mu batarashyigikiraga guhirika ubutegetsi bwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


