mulenge.jpg

Ibyamamare biratabariza Abanyamulenge bakomeje kwicwa

Sangiza iyi nkuru

Ndabasuhuje nk’abavandimwe duhuje amaraso, ububabare mu bihe bikomeye, mu gihe cy’ibyishimo tukishima kimwe.

Ubushize mugenzi wange yibazaga impamvu amahanga arebera Jenoside iri gukorerwa abanyamulenge. Yabahaye ubusobanuro bwa Jenoside nk’uko byemejwe n’imiryango mpuzamahanga, ari na byo yashingiyeho aha ubu bwicanyi inyito nk’iyi.

Wenda nge simbitindaho nsobanura kuri iri jambo ndetse n’ubu bwicanyi bumaze gufata indi ntera muri aka gace garereye muri Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepfo mu misozi ya Minembwe.

Inkuru bifitanye isano:https://bwiza.com/?Jenoside-y-abanyamurenge-muri-DRC-kubera-iki-isi-yose-irebera-147357

Tubyemere Abanyamulenge ni bene wacu, ni bene wabo b’Abanyecongo kandi ni bene wabo b’Abarundi. Ntacyatubuza kubabazwa n’ibimaze igihe bibakorerwa.

Ubu hashize igihe kirenga umwaka bari kwicwa, abandi bagahungira mu mashyamba, bari gukubitwa, amazu yabo ari gutwikwa, amatungo yabo araribwa, ayandi akicwa.

Ndagira ngo nshimire abavandimwe bahagurutse, bagakoresha uburyo bashoboye, bakamagana ubu bwicanyi, ndetse bagahamagarira imiryango mpuzamahanga kugira icyo ikora (sinavuga ngo mu maguru mashya kuko bimaze kugera kure kandi habi).

Ku batabyumva n’ababyumva bashaka kumenya uko biri kugenda, ndaza kubasangiza amafoto y’ibiri kubera i Mulenge, dukesha bamwe mu bagize ubutwari bwo gutakambira inshuti n’abavandimwe.

Israel Mbonyi uri umuhanzi, wiyemeje gusakaza ubutumwa bugandurira abantu ku Mana binyuze mu ndirimbo ze zikunzwe cyane mu Rwanda. Yababajwe n’ibiri kubera i Mulenge, adufasha no kumenya ibirikuhabera yifashishije amafoto.

Ubutumwa bwaherekeje aya mafoto bugira buti: “ Abatazi ibiri kubera i Mulenge muri Congo ni uku biri kugenda. Aba ni abanyamulenge ku bantu batabazi. Ni abantu beza bo muri Congo bashaka ubutabera, urukundo n’ubuzima nk’uko bimeze mu bindi bihugu.”

Ubutumwa bwa Israel Mbonyi kuri Twitter:https://twitter.com/IsraeMbonyi/status/1192358889498517504

David Bayingana na we agaragaza ko abantu basa n’ubwo uru ruhu twambaye turubona mu mabara atandukanye.

https://twitter.com/bayinganadavid/status/1192342638571270144

Eveque Murwanashyaka avuga ko buri wese afite inshingano zo kurinda mugenzi we, akibaza ukuntu abafite ingengabitekerezo y’urwango bareberwa bakomeje kwica inzirakarengane.

Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu (Human Right Watch), Sosiyete sivile n’ibinyamakuru mpuzamahanga birahamagarirwa kugira icyo bikora kuri iki kibazo. Intero ni #savemulenge cyangwa se #TabaraMulenge.

mulenge.jpg

mulenge_3.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *