Nta mpamvu yatuma mutongererwa ku moko agize igihugu cya Uganda- Museveni abwira Abahindi

Sangiza iyi nkuru

Aya ni amwe mu magambo umukuru w’igihugu cya Uganda yatangaje ku mugoroba wo ku wa 7 Ugushyingo 2019, mu ngoro y ubwo yakiraga, agasabana no gusangira ku meza umuryango w’abahindi baba muri Uganda.

Ku busabe bw’abahindi bw’uko bakwemererwa ubwenegihugu, umukuru w’igihugu yavuze ko mu rwego rwo kwishyira hamwe ( integration) atabona impamvu batabuhabwa ndetse bakongerwa ku yandi moko ari muri icyo gihugu cya Uganda nk uko biboneka mu itegekonshinga ry icyo gihugu.

Uyu musangiro wari mu rwego rwo kwizihiza umuhango w’abahindi ukomeye witwa ” DIWALi, witabiriwe n’abahindi batuye muri Uganda, n’abanyacyubahiro benshi barimo prezida ubwe n’umufasha we, visi prezida we, minisitiri w’intebe n’abandi.
Mu ijambo rye yakira abo bashyitsi, yagarutse cyane ku ruhare abahindi bagize guhera kera ku kuzahura ubukungu bw’icyo gihugu binyuze mu kubaka inganda n’ubucuruzi.

Abashimira urwo ruhare rukomeye, prezida Museveni yagarutse ku mateka yigihugu cye ubwo ku ngoma zabo yasimbuye ku ubutegetsi abahindi bagiye batotezwa bakanabuzwa amahwemo. Yavuze ko we no mugihe yari ku urugamba yumvaga agomba guhagarika ako karengane kabakorerwaga, yishimira kuba yarabigezeho.

Mu rwego rwo kubashyigikira mubyo abahindi bakora yabizeje gukomeza ubufatanye kugira ngo biteze imbere banateze imbere ubukungu bwa Uganda. Ni muri urwo rwego yizeje ko amashyanyarazi agomba kuboneka ahagije no kureba uko igiciro cyayo cyagabanuka, kureba uko ubwikorezi bw’ibicuruzwa byava, bikanajya ku nyanja bihedutse hakoreshejwe iyubakwa ry’inzira za gari ya moshi aho gukoresha imodoka kuko zihenze.

Abahindi bahamagariwe kureba no gukoresha mu buryo bwagutse amahirwe y’amasoko yo mu karere kugira ngo bibazanire inyungu. Yatanze ingero ry’amasoko magari nka Sudani zombi, DRCongo no muri rusange akarere ka Africa y’iburasurazuba. Byumwihariko yavuze ko isoko ry’aka karere rigomba gukoreshwa ngo nubwo hakirimo imbogamizi n’ibibazo ariko nabyo bizakemeka vuba.

Ni muri icyo cyerekezo yashimangiye ko imihanda ya gari ya moshi igomba kubakwa byihuse kugira ngo ubwo bucuruzi bushoboke. Yatanze ingero zuko iyo mihanda yava Kampala ikagera ku mipaka ‘ ibihugu nka Kenya, DRC ndetse n u Rwanda.
Muri uwo musangiro w’ubusabane umukuru w’igihugu yemereye abo bahindi ikibanza kinini bakubakamo ibikorwa byabo mu nkengero z’umujyi wa Kampala, abasaba umufatanye mu kurwanya ruswa no kumugezaho amakuru y’aho yagaragaye, yizeza ko ingamba zikaze zirimo zifatwa mu kugabanya ibyaha by’ubugizi bwa nabi nk’ubwicanyi ubujura n’ibindi.

Prezida Museveni muri uwo muhango yakiriye anashimira bamwe mu bahindi baserukiye Uganda mu mikino mpuzamahanga babaye aba mbere bagatahana imidari y’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *