Burundi: Abantu 5 barimo n’umusirikare barasiwe mu kabari

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane Taliki 28 Mata 2016, nibwo mu mujyi wa Bujumbura mu gace ka Masaga abantu 5 barimo umusirikare biciwe mu kabari.
Mu gihe uyu musirikare yarimo asangira n’abo bari kumwe muri ako kabari, bagabweho igitero n’abantu 4 bitwaje intwaro babamishaho urusoro rw’amasasu bahita bapfa.
Uretse abo 5 bapfuye barimo n’uwo musirikare (Sous-officier) utari wambaye imyenda y’akazi, ngo abandi 5 bakomerekejwe n’amasasu bikaba binagoranye ngo hamenyekane niba bakiri bazima nk’uko byatangajwe na Igihe/Burundi.
Ibyo byatumye abaturage muri ako gace bakwira imishwaro ndetse bamwe ntibarara mu ngo zabo bakeka ko abo bagizi ba nabi bashobora kugaruka bakabagabaho igitero.
Igipolisi cy’u Burundi kivuga ko icyo gitero cyagabwe muri ako gace ari igikorwa cy’iterabwoba gishaka guhungabanya umudendezo w’abaturage.
Ubwo bwicanyi buje bukurikira urupfu rwa Gen Kararuza uherutse kwicwa aguye mu gico ubwo yari kumwe n’umuryango we.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *