fatshi_kagame

RDC yemeje ko Tshisekedi yemeye guhura na P. Kagame yari yararahiye ko bazahurira mu ijuru

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi w’iki gihugu ku wa 15 Ukuboza azahurira i Luanda na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda.

Abakuru b’ibihugu byombi bazahurira mu nama y’inyabutatu batumiwemo na Perezida João Lourenço wa Angola wahawe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo bya Politiki bimaze igihe hagati y’u Rwanda na RDC.

Minisitiri Wagner Kayikwamba mu kiganiro yahaye Top Congo FM, yavuze ko nyuma y’uyu muhuro RDC yizeye “igenda ry’ingabo z’u Rwanda” Congo Kinshasa imaze igihe ivuga ko ziri ku butaka bwayo.

U Rwanda ruhakana kohereza ingabo muri Congo, icyakora rukavuga ko rwafatiye iki gihugu ingamba zo kurinda umutekano warwo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na we aheruka kwemeza ko Perezida Paul Kagame azitabira iriya nama y’i Luanda.

Kera kabaye abakuru b’ibihugu byombi bagiye kongera guhura, mu gihe mu mwaka ushize wa 2023 ubwo Tshisekedi yari mu bikorwa byo kwiyamamaza yavuze ko ntaho azigera yongera guhurira na Perezida Paul Kagame usibye mu ijuru.

Muri Mata uyu mwaka bwo yabaye nk’uwisubira avuga ko “nimpura na Paul Kagame sinzamutakambira cyangwa ngo ngire icyo nshyikirana na we. Nzamusaba nanamwerurire mureba mu maso ko ari umunyabyaha, ibyo bizaba bihagije”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *