Kapiteni w’Ikipe ya Rayon Sports, Kevin Muhire, yemeje ko ibyo aheruka gutangaza kuri mugenzi we Niyomugabo Claude wa APR FC byari kumubeshyera.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo Muhire yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa Derby Rayon Sports yari imaze kugwamo miswi na APR FC, yavuze ko Claude yari yabanje kumwegera akamuburira ko Thaddeo Lwanga basanzwe bafitanye yari afite gahunda yo kumuvuna.
Ni amagambo yateje urunturuntu mu bakoresha imbuga nkoranyambaga biganjemo abanenze Kapiteni wa Rayon Sports bavuga ko atakabaye abivuga.
Kevin Muhire mu kiganiro yagiranye n’umwe mu miyoboro ya YouTube, yavuze ko ibyo yabwiye abanyamakuru byari ibinyoma.
Ati: “Ibyo navuze kuri Kapiteni wa APR nabonye birimo birazenguruka ahantu hose, matche yari yarangiye twanganyije mvuga ko yanyegereye akangira inama ambwira ko umukinnyi mugenzi we ashaka kumvuna”.
“Njye nabikoze nka ‘entertainment’, Claude ntabyo yavuze. Nabivuze kubera ko nari nzi ko nimva mu kiganiro n’abanyamakuru arahita akurikira ariko birangira ataje.”
Kevin yavuze ko bitakabaye ngombwa ko abantu bakomeza ibyabaye kuko umupira w’amaguru usanzwe ari umukino wo kwidagadura.


