Cristiano Ronaldo yatuye amacupa y’amazi umujinya ayakubita imigeri, nyuma yo kumva abafana b’ikipe ya Al-Ittihad baririmba izina ‘Messi’ ubwo we na bagenzi be bari bamaze gutsindwa.
Byabaye nyuma y’umukino wa shampiyona ya Arabie Saoudite Al-Nassr ya Cristiano yatsinzwemo na Al-Ittihad igitego 1-0, ihita inatakaza umwanya wa mbere.
Ni umukino wari uwa kabiri wikurikiranya Cristiano Ronaldo yarangije adashoboye gutsinda igitego. Igikomeye yawukozemo ni ishoti riremereye yarekuye mu minota y’inyongera, mbere yo gukurwamo n’umunyezamu Marcelo Grohe wa Al-Ittihad.
Byasabye umunota wa 10 w’umukino ngo Umunya-BrĂ©sil Romarinho atsinde igitego rukumbi cyabonetse muri uriya mukino, gusa cyari gihagije ngo ikipe ye ihite ivana Al-Nassr ku mwanya wa mbere.
Umukino ubwo wari urangiye abakinnyi basubiye mu rwambariro, abafana ba Al-Nassr baririmbye cyane izina ‘Messi’ mu buryo busa nko gukina ku mubyimba Cristiano Ronaldo.
Mu busanzwe izina ‘Lionel Messi’ riri mu yashengura cyane Cristiano Ronaldo, bijyanye no kuba atemera ko uriya munya-Argentine ukinira PSG amurusha ubuhangange muri ruhago.
Kumva abafana ba Al-Ittihad bariririmba mu kumwishongoraho byateye Cristiano Ronaldo umujinya w’umuranduranzuzi, birangira awutuye amacupa y’amazi yari ku kibuga. Ni Ronaldo kandi wanakuyemo igitambaro cya Kapiteni ashaka kukijugunya hasi; mbere yo kwisubira kuri iki cyemezo.
Uyu munya-Portugal mu butumwa yanditse kuri Twitter yavuze ko yababajwe cyane n’ibyavuye muri uriya mukino, gusa asezeranya abafana ba Al-Nassr yakomeye amashyi gutegura no kwitwara neza mu mikino iri imbere.


