Ishyaka FDC ryahishuye ko umuyobozi waryo Dr. Kizza Besigye azarahirira kuba Perezida wa Uganda taliki ya 12 Gicuransi 2016,kandi bikazaba mu mucyo
Ibi yabitangaje mu gihe kuri uyu wa Gatatu yari yatangaje ko we n’abamushyigikiye barimo gutegura umugambi wo kwigaragambya hagamijwe guhirika Perezida Museveni ku butegetsi.
Besigye yatangaje ko agomba kuzarahira kuri iyo taliki mu gihe hari hateganyijwe ko Museveni nawe aribwo agomba kurahirira kuyobora Uganda nyuma yo gutsinda amatora.
Amakuru aturuka kuri Redpepper, avuga ko uyu muyobozi wa FDC yemeza ko agomba kurahirira kuba Perezida ari kuko Museveni atigeze amutsinda mu matora yabaye ku wa18 Gashyantare 2016.
Ibyo byatumye yemeza ko Museveni nta bubasha afite bwo kurahira kuko yatsinzwe amatora ndetse aboneraho gushishikariza Abagande kumuhagarika ntaboneke muri uwo muhango .
Dr. Kizza Besigye yagarutse ku ishyaka rye rya FDC, maze avuga ko bafite ubushobozi bwo gushyiraho Guverinoma yabo igamije gukura abaturajye mu bukene.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


