Perezida Kagame yifatanyije n’abaturage b’i Mukarange mu muganda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abaturage batuye mu murenge wa Mukarange ho mu karere ka Kayonza mu muganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2016.
Perezida Kagame na Madamu bifatanyije n’aba baturage ba Kayonza mu gutunganya imihanda ijyanye n’igishushanyombonera, akaba yabatangarije ko umuganda ari kimwe mu biranga umuco w’abanyarwanda bashyira imbaraga hamwe mu kubaka igihugu.
New Picture (6)
Ati: “ Umugand a ni umuco wacu, tugomba gukomeza. Utanga ubutumwa bujyanye no gushyira imbaraga zacu hamwe tugana iterambere, Tudashyize hamwe ntaho twagera. Kayonza irimo byinshi twakora dushyize hamwe tugatera imbere”.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko imihanda ihurira muri Kayonza yafasha mu buhahirano haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Akomeza aganira n’abaturage batagira ingano bari baturutse hirya no hino mu karere ka Kayonza n’ahandi muri iyi ntara y’Iburasirazuba, Perezida Kagame yavuze ko bikwiye ko abana bagana ishuli ndetse ko Leta yashyizeho gahunda zorohereza buri wese mu kugana ishuli.
Paul
Ati: ” Ibindi tubifuriza ni uko abana banyu bose bagana ishuri kuko ubumenyi nibwo buvamo ubwenge butuma dutera imbere, nta mpamvu umwana wo muri aka Karere cyangwa n’ahandi atajya kwiga.Leta yashyizeho gahunda z’uburezi zitworohereza “.
Ikibazo cy’abana birirwa mu muhanda, nacyo yakigarutseho avuga ko bikwiye ko bakwitabwaho nabo bakagerwaho n’iterambere by’umwihariko ko ntacyo Abanyarwanda bageraho nta buzima bwiza, ati: ” Abana bari ku mihanda, biri mu nshingano zacu kubabera ababyeyi nabo iterambere rikabageraho, twese dukomeze guharanira kugira ubuzima bwiza kuko ntacyo twageraho tudafite ubuzima buzira umuze” .
New Picture (3)
Iterambere ngo ntiryagerwaho nta mutekano, Perezida Kagame akaba asaba Abanyakayonza ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange kubungabunga umutekano w’igihugu hirindwa umuntu uwo ariwe wese ugamije kuwuhungabanya.
Foto: Village Urugwiro
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoeneste/Bwiza.com
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *