Umwana wavukanye amagambo, ikipe y’umudugudu ni yo mazina Sadate yise Gasogi

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate agereranya Gasogi United n’umwana wavukanye amagambo n’ikipe y’umudugudu ku buryo igomba guhabwa isomo mu mukino wa gicuti uzahuza amakipe yombi.

Nk’uko Rayon Sports yabitangarije ku rubuga rwayo, Sadate yatangaje aya magambo kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2019 mu kiganiro cy’abayobozi b’iyi kipe, aba Gasogi United n’itangazamakuru.

Sadate yavuze asa n’usubiza Perezida wa Gasogi United akanaba nyir’ikipe, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) utabura icyo atangaza iyo ikipe ye igiye guhura n’indi. Mbere y’umukino wo gufungura shampiyona wahuzaga aya makipe, KNC yari yavuze ko ‘aratsinda Rayon’ ikarira nk’uruhinja ariko umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi.

“Turifuza kwitwara neza tugaha ikaze uyu mwana (Gasogi United) twabonye wavukanye amagambo menshi. Iyi kipe y’umudugudu cyangwa akagari ishaka guhangana n’ikipe y’isi izahabwa isomo.” Sadate.

Iki kiganiro cyabaye mu gihe Rayon Sports iri kwitegura ibikorwa birimo kumurika umwambaro wayo mushya no n’igishushanyo mbonera cya sitade yayo (Gikundiro Stadium) bizaba ku wa 15 Ugushyingo 2019.

Umukino uzahuza Rayon Sports na Gasogi United uzatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *