chet_1.jpg

Amafoto adasanzwe ya ‘Cheetah’ yabwaguye ibyana 7

Sangiza iyi nkuru

Cheetah ni ubwoko bw’injangwe nini zo ku gasozi, ziba mu itsinda ry’inyamaswa z’inyamabere. Mu buzima bwazo zirya inyama gusa. Ni inyamaswa zirukanka ku muvuduko uri hejuru, zikabikora ahanini ziruka ku muhigo cyangwa zihunga igishaka kuzangirirza ubuzima nk’intare.

Abatamenyereye inyamaswa zo mu ishyamba bashobora kwitiranya ‘cheetah’ n’ingwe ariko ziratandukanye. Akantu gato wazitandukanyirizaho ni uko Cheetah igira utudomo tw’umukara ku ruhu rwayo ariko ni duto ugereranyije n’utw’ingwe. Ingwe yiganjemo ibara ry’umukara cyane ko ibidomo by’umukara biri ku ruhu rwayo biba ari bigari. Ingwe igaragara mu ibara ry’umukara cyane.

Ubusanzwe Cheetah ibwagura ibyana biri hagati ya bitatu na bitanu ariko abakerarugendo b’abafotozi, Yaron Schmid na Amy Montminy ubwo bari batashye bavuye mu ishyamba rya Maasai Mara rihuza Kenya na Tanzania, batunguwe no kubona ‘cheetah’ yari imaze gucikisha ibyana byayo birindwi, intare yashakaga kubyica maze bafata amafoto akurikira:
chet_1.jpg
chet_2.jpg
chet_3.jpg
chet_5.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *