Papa Francis arasaba ibigo bikoresha murandasi guhagarikira abana amashusho y’urukozasoni

Sangiza iyi nkuru

Mu nama y’iminsi ibiri n’abayobozi b’ibigo bikorera kuri interineti, abayobozi b’amadini n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga yatangiye kubera i Vatican kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019, Umushumba mukuru wa kiliziya, Papa Francis arasaba ibigo bikomeye bikorera kuri internet kuvanaho amashusho n’amafoto y’urukozasoni y’abana.

Ibi yabisabye ibigo nka Google, Facebook, Apple, Microsoft, Paramount Pictures n’ibindi bikoresha internet muri iyi nama ifite insanganyamatsiko yo ‘guteza imbere agaciro k’umwana mu gihe cy’ikoranabuhanga’.

Papa Francis yavuze ko hakwiye gushyirwaho ikoranabuhanga rigenzura imyaka y’ubukure ndetse n’irihagarika amafoto n’amashusho y’urukozasoni, wenda ngo byatuma abashaka kubishyiraho babireka.

Papa Francis avuga ko uburyo ibintu bisigaye bishyirwa kuri izi mbuga butagikurikiza amategeko bitewe n’umuvuduko ikoranabuhanga ririho muri iki gihe. Abona ko uburyo bwo kwima abana uburenganzira bwo kujya bareba ibiteye isoni kuri izi mbuga byagabanya amateka mabi yo gusambanya abana abashumba ba kiliziya gatulika banditse.

” Hakenewe ko abashoramari n’abacunga ibigo bita ku mategeko abigenga kugira ngo abana na rubanda bataba ibitambo by’inyungu zabo.” Papa Francis mu nkuru ya Daily Mail.

Uyu mushumba mukuru yafashe ingamba zo kurwanya ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina no kureba amashusho y’urukozasoni byari byarokamye bamwe mu bashumba.

Urukiko rw’i Vatican rwahanishije uwari umugaragiye igifungo cy’imyaka itanu bitewe n’uko yafashwe areba amashusho y’urukozasoni. Hari undi mushumba wo muri Argentine wakoreweho iperereza nyuma yo gusanga telefone ye irimo amashusho y’urukozasoni.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *