Sat B agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo “African Girl”

Sangiza iyi nkuru

Umuririmbyi w’icyamamare mu Burundi yatangaje ko agiye gushyira hanze y’amashusho y’indirimbo “African Girl” yari amaze igihe gito asohoye.
Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, avuga ko yamaze kugera mu gihugu cya Uganda ari ho azakorera akanatunganyiriza amashusho y’iyo ndirimbo.
New Picture
Uyu muhanzi yerekeje muri icyo gihugu ari kumwe n’umuvugizi we Kenti P, aho ngo bazarebera hamwe ibigomba kunozwa ngo ayo mashusho azasohoke afite umucyo n’umwimerere.
Sat B yamenyekanye cyane mu Rwanda, mu ndirimbo zitandukanye zirimo Satura, Nyampinga, akaba amaze kumenyekana mu bihugu bitandukanye, by’umwihariko mu gihugu cy’u Burundi ari naho uyu akomoka.
ST
Uyu musore akomeje gukaza umurego mu bijyanye n’umuziki we, mu gihe mu Burundi hakomeje kurangwa umwuka mubi ku batavuga rumwe, aho benshi bakomeje kuhasiga ubuzima, gusa we atangaza ko umuziki we ntaho uhuriye na Politiki bityo akaba atazareka kuwukora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *