Mu gihe mu minsi ishize, abasirikare ba Somalia bavugaga ko bishe abarwanyi bo mu mutwe wa Al Shabaab bagera kuri 20, kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gicuransi 2016, uyu mutwe wigambye ko wishe abasirikare 11 ba Leta unigarurira umujyi uherereye mu gace ka Shabelle.
Uyu mutwe w’iterabwoba ngo mbere yo kugaba igitero nyirizina wabanje guturitsa igisasu gifite ubukana, bibahesha gufata umujyi uherereye mu majyaruguru ya Somalia ku buryo bworoshye.
Col. Abdinur Yusuf, umwe mu basirikare ba Leta ya Somalia, yavuze ko abasirikare ba Al Shabaab bagabye igitero ku basirikare bari baherereye muri uwo mujyi,anavuga ko bari bafite ubukana budasanzwe.
Nk’uko abaturage bo muri ako gace babyemeje, ngo Al Shabaab ikimara kwigarurira uwo mujyi yazamuye ibendera ryabo rifite ibara ry’umukara imenyesha ko yahigaruriye.
Al Shabaab yaje gutangaza ko yongeye kwica abasirikare ba Leta bagera kuri 32 muri iyo mirwano, ariko Leta ya Somalia irabihakana akavuga ko bidafitiwe gihamya ahubwo ko uyu mutwe waba wongereye umubare w’abapfuye.
Mu gihe muri Somalia hakomeje kurangwa n’umutekano muke bitewe n’uwo mutwe w’itarabwoba, ni nako Kenya ihora iryamiye amajanja yiteguye guhangana n’uwo mutwe, nyuma yaho wigeze gutera icyo gihugu ugahitana imbaga y’abaturage.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


