Umutwe wa M23 ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukuboza, werekanye abasirikare benshi bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abarwanyi b’imitwe irimo uwa FDLR uheruka gufatirwa mpiri mu mirwano.
M23 yemeje ko abo yerekanye yabafatiye mu mirwano imaze iminsi isakiranya ingabo zayo n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC mu gace ka Alimbongo, muri Teritwari ya Lubero.
Berekanwe na Lt Col Willy Ngoma uvugira Igisirikare cya M23 cyo kimwe na mugenzi we, Lawrence Kanyuka uvugira ishami rya Politiki ry’uriya mutwe.
Aberekanwe barimo abasirikare ba FARDC babarirwa muri mirongo, abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo babarirwa muri mirongo ndetse n’abarwanyi bemera ko ari abo muri FDLR 14.
Mu mashusho M23 yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo Lt Col Willy Ngoma yumvikana abaza babiri mu ba FDLR bafashwe imyaka yabo, bakamusubiza ko bafite 13.
Ni bwo bwa mbere kuva mu Ugushyingo 2021 ubwo intambara yatangiraga M23 ifata abasirikare benshi bangana kuriya.
Kugeza ubu Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntikiremeza cyangwa ngo gihakane niba koko aberekanwe baba ari abasirikare bacyo.
M23 icyakora ivuga ko yerekanye ziriya mfungwa z’intambara mu rwego rwo kunyomoza “propagande” z’igisirikare cya FARDC kimaze iminsi cyigamba kuyikubitira ahababaza mu mirwano imaze ukwezi isakiranya impande zombi.
FARDC mu Cyumweru gishize kandi yerekanye uwo yavugaga ko ari umusirikare w’u Rwanda yafatiye mu mirwano, gusa yaba M23 n’Igisirikare cy’u Rwanda bose bihutiye mu kuyinyomoza.
Usibye abasirikare bafashwe matekwa, M23 yanerekanye umundo w’intwaro ndetse n’amasasu ivuga ko yambuye Ingabo za Leta ubwo bari bahanganye mu mirwano.
M23 biciye muri Kanyuka, yongeye kwamagana MONUSCO ishinja kugira imikoranire “n’ihuriro ry’inkozi z’ibibi” rikorera ubwicanyi abasivile.
Ku ruhande rw’Igisirikare cy’uyu mutwe, Lt Col Willy Ngoma yavuze ko nk’igisirikare biteguye guhangana n’igitero icyo ari cyo cyose cy’Ingabo za leta.


