InShot_20241230_082734436

RIB yafunze umunyeshuri wabeshye iwabo ko yashimuswe akabarya amafaranga

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umunyeshuri witwa Kamanzi Donton w’imyaka 21, wiga mu mwaka wa mbere muri Tumba College of Technology akekwaho gukwiza ibihuha ko yashimuswe n’abagizi ba nabi, akagambirira gushuka se ngo amwoherereze amafaranga 100,000 Frw.

Uyu musore ukomoka mu Kagari k’Impala, Umurenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Shangi mu gihe iperereza rikomeje ku byaha byo gukwirakwiza ibihuha no gutekera umubyeyi we umutwe.

Kamanzi yari yatangaje ko yashimuswe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2024 n’imodoka y’ibirahure byijimye irimo abagabo babiri bamukubise bamusaba guhamagara se ngo yohereze amafaranga.

Se yishyuye ayo mafaranga maze abimenyesha inzego z’umutekano niyuko maze nyuma y’iperereza, RIB yamenye ko byose ari ibinyoma uyu musore yari yahimbye.

Nyuma y’uko se w’uyu musore yishyuye ayo yasabwaga, nyamusore yagaragaye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024 afite ibikomere, avuga ko yashimuswe n’abagabo babiri mu modoka y’ibirahure byijimye.

Yabwiye abaturage ko abo bagabo bamurangishije inzira igera ku muhanda Huye-Rusizi, aho yajyanye nabo kubahereka.

Ngo bageze ku masangano y’umuhanda, bamubwira ko bamusiga maze bamuhuma amaso bakoresheje ifu, bamusaba guhamagara se ngo amwohereze amafaranga 100,000 Frw. Nyuma y’uko se yayohereje amafaranga, bamusiga mu ishyamba.

Iperereza ryaje kugaragaza ko ibyo byose ari ibihuha Kamanzi yahimbye kugira ngo abeshye umubyeyi we. Akimara gufatwa yemeye ibyo yakoze.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, Kamanzi yari yarahawe na bagenzi be amafaranga 125,000 yo kubatunga ku ishuri ariko aho kuyabika yayajyanye muri “betting” ashira atyo.

Nyuma yo gutakaza ayo mafaranga yaje guhiga andi akoresheje ameyeri yo gutekera umubyeyi we umutwe w’uko yashimuswe.

SP Karekezi yagize ati: “Yemeye ko byose ari ibinyoma, harimo n’ibyo kuvuga ko yashimuswe. Yagize ati iyo modoka avuga ntiyigeze ibaho, byose yabikoreye hafi y’iwabo wenyine.”

Polisi yasabye urubyiruko kwirinda ibikorwa bigayitse no kwimakaza indangagaciro ziranga umuco nyarwanda.

SP Karekezi yavuze ko gukwiza ibihuha ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi gituma utakarizwa icyizere.

7b13d05e a4de 4224 be18 2cde007d96e0 ba65b0d8 3a0f 4f65 a6b0 f28765e80008 IMG 20241230 082630

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *