pic_33-5-bc900

Minisitiri Nduhungirehe yanenze abakomeje kwibasira abanya-Sudani y’Epfo baba mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yanenze bamwe mu Banyarwanda bakomeje kwibasira abanya-Sudani y’Epfo baba mu bice bitandukanye by’igihugu, ashimangira ko binyuranyije n’indagacaciro nyarwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa X hakomeje gutambutswa ubutumwa bushinja bariya banya-Sudani y’Epfo gukora ibikorwa by’urugomo ndetse n’ubujura.

Byatangiye ubwo uwiyita McKyle ku rubuga rwa X yarwandikagaho abaza Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse na Polisi y’igihugu niba Abanyarwanda bakwiye gukomeza kwemera gusuzugurirwa mu gihugu cyabo n’abanya-Sudani y’Epfo biga mu bice bitandukanye by’igihugu.

Uyu yavugaga ko we na bagenzi be bane bahuye n’agatsiko k’abanya-Sudani y’Epfo barabitambika, nyuma yo kubasobanuza ikibaye batangira kubahondagura.

McKyle icyakora mu bundi butumwa yanditse kuri X yavuze ko ubwo urugomo avuga ko we na bagenzi be bakorewe rwabaga atari ahari, ko ahubwo ubwo yahageraga yasanze byarangiye yandika agendeye ku byo yabwiwe n’inshuti ye.

Yunzemo ati: “Nyuma yo gukurikirana ibimenyetso bya nyabyo bigaragaza uko urugomo rwatangiye, twasanze impande zombi harimo gushotorana, bikaba arinabyo byakuruye urugomo biturutse ku gasembuye bose bari bafashe.”

Nyuma y’ubutumwa bw’uyu muntu abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko abanya-Sudani y’Epfo baba mu bice bitandukanye by’igihugu bakunze gukora urugomo, bikarangira inzego bireba zanze kugira icyo zibakoraho kuko ari abanyamahanga.

Minisitiri Amb Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko amakuru y’ubushotoranyi buvugwa hagati y’Abanyarwanda n’abanya-Sudani y’Epfo yayamenye, gusa anenga abakomeje kwibasira bariya banyamahanga.

Ati: “Amakuru y’ubushotoranyi n’imirwano hagati y’urubyiruko rw’Abanyarwanda n’urw’Abanya-Sudani y’Epfo yangezeho. Ndagira ngo nibutse ko ubushyamirane mu rubyiruko budafite umwanya muri sosiyete nyarwanda, kandi amagambo yibasira Abanye-Sudani y’Epfo by’umwihariko anyuranyije n’indangagaciro nyarwanda.”

Umukuru wa Dipolomasi yabwiye Abanyarwanda ko bagakwiye ” kwigira ku mateka yacu, tugasabwa kurangwa n’ubumwe n’ubworoherane, duca burundu amakimbirane n’ivangura iryo ari ryo ryose.”

Yavuze ko abantu bakwiye gukomeza  kugirira icyizere inzego z’umutekano n’iz’ubutabera, kuko ari zo zikora iperereza rikwiye, hakurikijwe amategeko.

Nduhungirehe kandi yasabye Abanyarwanda kwimakaza ibirori birangwa n’ituze n’ubwumvikane hagati y’urubyiruko; by’umwihariko muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka.

Yanabasabye ubufatanye mu gusigasira umutekano w’igihugu, ari na ko bakomeza kwakirana urugwiro urubyiruko ruturutse mu mahanga.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. buriya abakurambere bacu , ababyeyi bacu na bamwe muri twe hari ubunararibonye bushingiye ku neza twaboneye mu bindi bihugu , ni isomo tugomba guhoza ku mutima maze tukihanganira kubana n, abanyamahanga iwacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *