Ikibazo cy’Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994 mu Karere ka Ruhango ahahoze ari komine Ntongwe cyo kimwe n’ahandi ngo ntibyoroshye ko bakurikiranwa nyamara ngo bari kwidegembya iwabo mu Burundi.
Mu muhango wo kwibuka abazize Jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabaye ku cyumweru Tariki ya 01 Gicurasi 2016 mu Karere ka Ruhango, ikibazo cy’Abarundi bafatanyije n’Interahamwe bakica Abatusi cyagarutsweho aho bivugwa ko n’amazina yabakoze ubwo bwicanyi azwi ndetse naho bari,ariko igikomeje gutera agahinda bamwe mu barokotse bibaza igihe bazabonera ubutabera mu gihe ababahekuye Ababyeyi babo n’abavandimwe bari iwabo mu Burundi kandi bizwi ko icyaha cya Jenoside kidasaza ndetse bidakwiye kuba habaho umupaka kuyikurikiranweho .

Nyuma yuko bamwe mubarokotse Jenoside bo mu Mayaga ahahoze ari Komine Ntongwe batanze ubuhamya bw’ukuntu bamwe mu mpunzi z’Abarundi bishe Abatutsi ndetse bagasahura ibyabo haba mbere yo mu 1994 n’igihe Jenoside yabaga, bamwe mu barokotse Jenoside bavuga ko amazina y’Abarundi bishe ababo ndetse bagasahura ibyabo bayazi ndetse bamaze kumenya aho baherereye bifuza ko ubuyobozi bwabafasha bakabona ubutabera.

Visi Perezida w’Umuryango Ibuka, Nkuranga Egide mu ijambo rye yasabye bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu bari aho ko bakwiye gufatanya mu buryo bwose bushoboka kandi bwihuse bagashaka umuti w’ikibazo cy’impunzi z’Abarundi zishe Abatutsi mu 1994 ndetse na mbere yaho zarangiza zikigira iwabo mu Burundi,avuga ko iki kibazo kiri mu bice by’Amayaga ndetse na za Bugesera cyo kimwe n’ahandi hari harahungiye izo mpunzi.

Yakomeje avuga ko iki cyaha cya Jenoside cyakozwe n’impunzi z’Abarundi kidasaza ko bidakwiye kuba Abarundi barahekuye u Rwanda barangiza bakajya kwidegembya iwabo nyamara barasize bajyize bamwe impfubyi abandi babagize incike kandi bari bafite imiryango.
Perezidante w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatila
Perezida w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatila avuga ko iki kibazo cy’Abarundi bahekuye u Rwanda ntacyo yakwizeza uyu munsi wa none haba muri Diporomasi ndetse hagendewe n’uburyo ibihe igihugu cyabo kirimo bitoroshye.

Nubwo aba Barundi bidejyembya bamenye ko icyaha cya Jenoside kidasaza nihagumya kugaragazwa abo babikoze bizageraho bikajya mu buryo kandi ukuri kuzagenda kumenyekana ndetse n’Imana hari igihe izatanga ubuyozi bwiza bushobora gufatikanya n’ubuyobozi bw’u Rwanda mu gukurikirana abo bakoze Jenoside.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com


