Padiri Dr. Nyombayire wayoboraga UTAB arashinja Musenyeri kumurenganya no kwica amategeko nkana

Sangiza iyi nkuru

Padiri Dr. Faustin Nyombayire, Umuyobozi mukuru wa kaminuza ya UTAB iri mu karere ka Gicumbi arashinja Musenyeri wa Diyoseze ya Byumba, Mgr. Seliviliyani Nzakamwita kumurenganya no kutubahiriza amategeko mu ibaruwa yamusabye kwegura.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa y’impapuro itanu yo ku wa 13 Ugushyingo 2019, Padiri Dr. Nyombayire yandikiye Mgr. Nzakamwita, yamenyeshejwe Inteko Rusange y’Umuryango wa UTAB, Minisiteri y’Uburezi, Umuyobozi w’Urwego rw’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Meya w’Akarere ka Gicumbi n’Umugenzuzi w’Umurimo mu karere ka Gicumbi, yifashishije ingingo zitandukanye agaragaza aka karengane nk’uko bigaragara muri kopi twakiriye.

Amwe mu magambo agize inyandiko yanditswe na Mgr. Nzakamwita unafite inshingano y’Umuvugizi w’Umuryango wa UTAB, yagiraga ati:

” Maze kubona ibibazo biri muri kaminuza twagushinze, ukaba warananiwe kubikemura kandi unabifitemo uruhare runini… nsanze ngomba kuguhindurira ubutumwa.” Bumwe mu butumwa buri mu ibaruwa ya Mgr. Nzakamwita.

Padiri Nyombayire avuga ko yabonye iyi baruwa ku wa kabiri, tariki ya 12 Ugushyingo ariko ikaba iriho ibirango bya Diyoseze aho kuba ibya kaminuza, ibi bikaba bihabanye n’ibirango byari ku nyandiko imwimika kuri izi nshingano kuko ngo ntibyari ibyo mu biro by’Umwepisikopi. Avuga ko imyanzuro yamufatiwe ntaho ihuriye na kaminuza ahubwo yayifatiwe nk’umupadiri.

Padiri Nyombayire yibaza ukuntu uyu mwanzuro wafashwe, Umuyobozi Mukuru wungirije (DVC-FAD) ntiyandikirwe abimenyeshwa kandi icyemezo ngo ‘cyiswe icy’inama y’Ubutegetsi kibareba bombi’. Aboneraho asaba Mgr. Nzakamwita kugaragaza ibyo bibazo avuga ko yagizemo uruhare runini, ari na byo bimweguje.

Inteko rusange y’Umuryango UTAB ni urwego rukuru rushyiraho rukanakuraho inama y’ubutegetsi n’Umuyobozi wa Kaminuza gusa ngo inama y’ubutegetsi yafashe uyu mwanzuro itabisabye inteko rusange nk’uko amategeko ya UTAB abiteganya. Padiri Nyombayire avuga kandi ko uyu mwanzuro ngo ‘ukemangwa’ watowe n’abantu 5 muri 12 bagize aka kanama nta kindi cyitaweho.

Inama y’Ubutegetsi ya UTAB yandikiye Mgr. Nzakamwita ibaruwa ku wa 28 Ukwakira imusaba kweguza Padiri Dr. Nyombayire hamwe na Niyibizi Mbabazi Justine, Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imari, Iterambere n’Imiyoborere ku bw’ubwumvikane buke buri hagati yabo.

Padiri Dr. Nyombayire avuga ko ibibazo Mgr. Nzakamwita avuga ko yananiwe gukemura ibibazo kandi abifitemo uruhare runini ari ibyo kutumvikana hagati ye na Mbabazi Justine, avugaho kumusuzugura na Dr. Ndahiro Alfred ukuriye Inama y’Ubutegetsi ngo kuko bamusuzugura. Ngo Mbabazi Justine yahisemo gukorana na Dr. Ndahiro bakamwirengagiza kandi batayobewe uko inzego zimeze.

“Nibutse gato icyo mwise ‘ibibabazo biri muri kaminuza’. Ni ikibazo kimwe cy’imikoranire mibi hagati yange n’umwe mu banyungirije, Justine Mbabazi, unsuzugura kuko yahisemo gukorana na Dr. Ndahiro… banyirengagije kandi batayobewe uko inzego zikora.”

Muri iyi baruwa, Padiri Dr. Nyombayire akomeza avuga umwuka mubi waje ubwo Dr. Ndahiro yaziye kuko ubusanzwe ngo nta kibazo yari afitanye na Mbabazi Justine. Ashinja Dr. Ndahiro kwivanga mu mikorere ya kaminuza, bombi akabashinja isesagura no kudashaka ko imicungire y’umutungo wayo ijya ahabona. Bityo, abona ko umwanzuro wamufatiwe wabayemo kwirengangiza no kubogama.

Ibaruwa isaba Padiri Dr. Nyombayire kwegura yanditswe ku wa 11 Ugushyingo 2019

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *